U Buhinde: Bamukuye mu ijisho inzoka ireshya na santimetero 13

Umugabo utaratangajwe izina wo mu gihugu cy’u Buhinde wakuwemo inzoka mu jisho ireshya na santimetero 13.

Uyu mugabo ubwo yari amaze iminsi itari mike aribwa mu jisho ku buryo budasanzwe, yegereye umuganga uvura amaso, amaze kumupima amusangamo inzoka ndende yiberaga munsi y’jisho rye, nk’uko tubikesha Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

Igikorwa cyo kumukuramo iyo nzoka cyamaze iminota 15 gusa, aho bamaze kuyikuramo yakomeje kwizunguza no gusimbagurika. Abari baraho bagize ubwoba bwinshi ku buryo byatumye ijyanwa gupimwa n’abahanga mu binyabuzima kugira ngo barebe inkomoko yayo.

Umuganga wabashije kuyitegereza neza amaze kuyimenya, yatangaje ko ishobora kuba yarinjiye uyu mugabo iciye mu gisebe cyangwa mu biribwa bidahiye neza, ikagera mu jisho iciye mu miyoboro itwara amaraso.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka