Togo: Abagore barahamagarirwa kudatera akabariro n’abagabo babo mu rwego rwo kweguza Perezida Gnassingbe

Ihuriro rya sosiyete sivile ryo muri Togo rirahamagarira abagore gukora imyigaragambyo y’icyumweru badatera akabariro n’abagabo babo mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Perezida Faure Gnassingbe kugira ngo yegure.

Iri huriro ryitwa "Let’s Save Togo" rigizwe na sosiyete sivile ndetse n’imitwe itavuga rumwe na Leta bigera kuri 16 rifata uku kwifata ku mibonano mpuzabitsina kw’abagore nk’intwaro ikomeye mu kuzana impinduka mu gihugu cya Togo iyobowe na Faure Gnassingbe kuva mu mwaka wa 2005.

Astou Yabi, umugore w’imyaka 32 y’amavuko yagize ati : "turasaba abagore bose bafite abagabo bashyigikiye ubutegetsi kwanga gukorana nabo imibonano mpuzabitsina. Abagore ntibafite ubushobozi bwinshi muri Togo, iyi myigaragambyo ni uburyo bukomeye bwo kwivugira".

Iri huriro kandi ngo rinamaganira kure impinduka ziherutse gukorwa zigamije guha ishyaka rya Perezida Gnassingbe kubona indi myanya mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko azaba mu kwezi kwa 10.

Abagore bo muri Togo bahamagarira bagenzi babo kudakora imibonano mpuzabitsina n'abagabo babo mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Perezida Gnassingbe ngo yegure.
Abagore bo muri Togo bahamagarira bagenzi babo kudakora imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Perezida Gnassingbe ngo yegure.

Urubuga rwa internet rwa 7sur7.be rutangaza ko imyigaragambyo nk’iyi yagaragaye muri Afurika kandi ikagira icyo igeraho mu myaka yashize.

Muri 2009, abagore b’abagabo b’abayobozi muri Kenya bakoresheje ubu buryo mu rwego rwo kurangiza intambara zo gushaka ubutegetsi muri bo.

Muri 2003, Leymah Gbowee, umugore uharanira impinduka w’Umunyaliberiya yahamagariye abagore kwigaragambya muri ubu buryo mu rwego rwo guhagarika intambara yari imaze imyaka 14, aza no guhabwa igihembo cyitiriwe Nobel cy’amahoro mu mwaka wa 2011.

Imyigaragambyo nk’iyi kandi yahamagajwe n’umugore w’Umubiligikazi akaba n’umusenateri witwa Marleen Temmerman mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2011, ariko yo ntiyitabiriwe.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

perezida se niwe baba bahimye ko baba bahimye abagabo babo nabo batiretse. baca umugani ngo akaryana mu nkanda kaba karyana no mu ihururu. ubwo se abagabo bo nibabima nyuma?

taka taka yanditse ku itariki ya: 28-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka