Thaïland: Abantu 30 bakomerekeye mu munsi mukuru wo kwitegura ishira ry’isi

Kuwa gatandatu tariki 15/12/2012 mu gihugu cya Thailand, sosiyete ikora imodoka yitwa AutoAlliance Thailand ihuriweho n’amasosiyete asanzwe azwi mu gukora imodoka yitwa Ford na Mazda yateguye umunsi mukuru wo kwizihiza ishira ry’isi.

Uwo munsi mukuru watumiwemo abakozi b’iyo sosiyete basaga 4000 waranzwe n’ubusinzi burengeje urugero abantu batangira guterana amacupa ku bushake maze abasaga 30 barakomereka kandi ngo nta muyobozi wiyo sosiyete washatse kuvugana n’itangazamakuru.

Uwo munsi wabereye muri resitora yitwa Chonburi ihererye mu birometero 100 mu majyepfo y’iburengerazuba bw’umurwamukuru wa Thailand, Bangkok; nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Ubwongereza (Reuters).

Hari abemera ko imperuka izaba tariki 21/12/2012 ariko Papa Benedigito wa 16 aherutse guhumuriza abatuye isi ababwira ko iyo ari imyemerere y’abatizera Imana.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Duhoretwiteguye twihana ibyaha kuko tutazi umusi isi izarangirira. Ubwose iyo upfuye kuriwowe iba itarangiye?

Joseph yanditse ku itariki ya: 29-12-2012  →  Musubize

mwihangayikiishwa nuko imperuka isohooye ahubwo duterwe ubwoba nibyaha biri mubugingo.Ese umwami yesu aje nonaha ibyaha byumutima wanjye kandi wawe byagukundira kujya mu ijuru?

bonaventure ines.ruhengeri yanditse ku itariki ya: 21-12-2012  →  Musubize

mwihangayikiishwa nuko imperuka isohooye ahubwo duterwe ubwoba nibyaha biri mubugingo.Ese umwami yesu aje nonaha ibyaha byumutima wanjye kandi wawe byagukundira kujya mu ijuru?

bonaventure ines.ruhengeri yanditse ku itariki ya: 21-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka