Sweden: Yakoze isanduku yo gushyinguramo ashyiramo ibikoresho by’umuziki byo gucurangira uwapfuye

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Sweden witwa Fredrik Hjelmquist yakoze isanduku ishyingurwamo abantu bitabye Imana, ashyiramo indangururamajwi (speakers) zo gutanga umuziki ndetse zigaherekezwa n’urutonde rw’indirimbo azajya akinirwa n’umuntu ukiriho.

Fredrik asobanura ko uwo muziki uzajya ushimisha uwitabye Imana n’abasigaye ubarinde guheranwa n’agahinda kuko bazajya bahindura urutonde rw’indirimbo yasize bakumva bari kumwe na we.

Yakomeje avuga ko muri Sweden batemera ibyo bintu ariko mu zindi mpande z’isi hashobora kuba hari abantu babyemera.

Iyo sanduku igura amadolari asaga ibihumbi 30 yarangije kuyitegura kugira ngo azayishyingurwemo ndetse n’urutonde rw’indirimbo akunda azakinirwa.

Ngo nta muntu wari wagura iyo sanduku ariko hari benshi batangiye kuyimubaza; nk’uko bitangazwa na The Reuters.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi si irimo ibinyoma byinshi bya Satani abinyurije kubantu,kwikoranabuhanga bamwe bazi neza ko atari ukuri ahubwo bashaka inyungu zabo.Abandi bo babikora kubera ubujiji aho kugirango bashakishe ukuri nyakwo.Dufite Imana idukunda yaduhaye aho dushobora gukura ibisubizo by"ibibazo twibaza. Bibiliya nicyo gitabo cyonyine gisubiza ibibazo byose duhura nabyo cy dushikanyaho.
Kubizera Imana bibiliya itubwirako urupfu ari ikinyuranyo n"ubuzima!! ikongera ikatubwirako iyo umuntu apfuye imigambi ye irangira nta nogutekereza aba afite. Nanone bible utubwira ko umuntu iyo apfuye asubira mumukungugu kuko arimwo yakuwe.Mwe muzakore ubuskakashatsi bwo muli bible nimubona aho umuntu akomeza kumva cyangwa kutekereza nyuma yo gupfa muzanyomoze.Ushaka azambwire mubwire aho yabisoma muri bibiliya.

yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka