Rutsiro: Umugabo yasize umugore we atorokana n’undi mukobwa bivugwa ko yateye inda

Ezra Ntakirutimana yataye umugore we w’isezerano witwa Yandereye Sophie, abanza gusahura ibyo bacuruzaga byose mu iduka arabigurisha, atorokana n’undi mukobwa akekwaho gutera inda, umugore we akaba atazi aho basigaye baba.

Ntakirutimana na Yandereye bari basanzwe batuye mudugudu wa Rugote mu kagari ka Shyembe, umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, bakaba barabanaga mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse bakaba bafitanye n’abana batatu.

Umugore mukuru ngo ntaho azakura ubushobozi bwo kurera abana kuko iduka bakuragamo agafaranga ryasigaye ryera
Umugore mukuru ngo ntaho azakura ubushobozi bwo kurera abana kuko iduka bakuragamo agafaranga ryasigaye ryera

Ntakirutimana ngo yacuditse n’umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo ruherereye hafi y’aho yacururizaga, aza kumutera inda, amushakira inzu yo kubamo mu mudugudu wa Rugote, icyakora ubuyobozi bw’umudugudu buramwirukana, ajya kumushakira indi nzu hakurya mu mudugudu wa Rukingu mu kagari ka Mburamazi mu murenge wa Murunda.

Benda kuhamara nk’icyumweru, umugabo ngo yagize impungenge z’uko ubuyobozi nibubijyamo bishobora kutazamugwa neza kuko yaharitse umugore we w’isezerano, ni uko yiyemeza kugurisha rwihishwa ibyo bacuruzaga byose tariki 29/08/2013, iduka risigaramo ubusa.

Inzu bacururizagamo irafunze kuko nta bicuruzwa bikirimo
Inzu bacururizagamo irafunze kuko nta bicuruzwa bikirimo

Ntakirutimana n’uwo mukobwa ngo bahise batoroka baragenda, umugore asigara wenyine atazi aho bagiye. Icyakora bamwe mu nshuti z’uwo mugabo bavuga ko ashobora kuba asigaye abana n’uwo mukobwa bazi ku izina rya Blandine mu karere ka Nyagatare.

Umugore wa Ntakirutimana avuga ko nta bushobozi afite bwo kurera abana yamusigiye wenyine, dore ko n’ibyo bacuruzaga byose yasize abigurishije. Uwo mugore kandi ngo ahangayikishijwe n’uko abandi ihinga barigeze kure, ariko we akaba agenda asigara inyuma bitewe no kutabona umufasha imirimo.

Icyakora uwo mugore avuga ko ikibazo cye atihutiye kukigeza mu buyobozi kuko yabanje gutegereza kugira ngo arebe niba umugabo we azagaruka cyangwa yaramutaye burundu, noneho akabona kwiyambaza ubuyobozi kugira ngo barengere by’umwihariko imibereho y’abana batatu babyaranye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uwomugore naduhe ifoto yuwomugabo haruwo ndigucyeka kandi ndimurako karere

abbas yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

Uyu mugore arakanura nk’uwatawe n’umugabo koko. Mwandangiye se address ze neza nkajya kumwisigaranira nkajya mupfubura

Mukono yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka