Ruhango: Umubyeyi yibarutse abana 5

Nyirangenzehayo Clementine w’imyaka 33 y’amavuko, yabyaye abana batanu tariki 09/08/2013 ku kigo nderabuzima cya Kizibere mu karere ka Ruhango ariko ku bwamahirwe macye bose bitabye Imana.

Uyu mubyeyi yabanje kubyara abana batatu ari bazima nyuma abandi babiri bavuka bananiwe bajyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhango ari naho baguye.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kizibere, Rwakazina Marie Aime, ari naho uyu mubyeyi yabyiriye aba bana, avuga ko ntako batagize kugirango bite ku buzima bw’aba bana na nyina ariko babona ko birenze ubushobozi bwabo bahitamo kubohereza ku bitaro bikuru bya Ruhango biherereye mu murenge wa Kinazi.

Nyuma yo kugezwa mu bitaro bya Kinazi, igihe biteguraga kubohereza ku bitaro bikuru bya CHUB, aba bana batatu nabo bahise bitaba Imana.
Clementine wari usanzwe ufite abana batatu atuye mu kagari ka Kizibere umurenge wa Mbuye akarere ka Ruhango.

Ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko bwitegura gufasha uyu mubyeyi, kugeza ubu hakaba hamaze gukusanywa amafaranga ibihumbi 130 nk’uko bitangazwa na Mugeni Jolie Germaine umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Urupfu rw’aba bana ngo rushobora kuba rwatewe n’uko bavutse igihe kitageze ndetse bakanavukana ibiri bike biri hagati y’amagarama 700 na 800.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka