Perezida Hollande w’Ubufaransa yanze ko umugabo na mukase basezerana

Mu gihe Éric Holder w’imyaka 44 na mukase Élisabeth Lorentz w’imyaka 47 barimo bitegura gusezerana imbere y’ubuyobozi tariki 27/07/2013, amabwiriza aturuka mu biro bya perezida w’Ubufaransa Francois Hollande, yavuze ko aba bantu batagomba gusezerana kuko bafitanye isano ya hafi.

Ibi birori byari bigeze ku musozo kuko ibisabwa byose nk’aho abitabiriye bazakirirwa, kwishyura abahategura n’ibindi byari byarangiye kuri aba bantu bo muri komine ya Dabo mu ntara ya Lorraine mu gihugu cy’ubufaransa.

Itegeko nshinga igihugu cy’ubufaransa kigenderaho rivuga ko abantu bafitanye isano kugeza ku gisekuru cya gatatu batagomba gushyingiranwa. Nyamara Eric avuga ko n’ubwo umukunzi we yahoze ari umugore wa se, atigeze amubera mukase kuko batabaye mu rugo rumwe.

Aba bantu bandikiye perezida Hollande w'Ubufaransa abasubiza ko itegeko nshinga risobanutse. niba bashaka ibirenze ibyo bakwitabaza inkiko.
Aba bantu bandikiye perezida Hollande w’Ubufaransa abasubiza ko itegeko nshinga risobanutse. niba bashaka ibirenze ibyo bakwitabaza inkiko.

Avuga kandi ko bamaze imyaka itanu bikundanira, mu gihe se yataye uwahoze ari umugore we mu myaka irindwi ishize. Avuga kandi ko yifuza gushyingiranwa n’umukunzi we kugirango babashe guteganyiriza ejo hazaza h’abakobwa babiri bafitanye.

Benshi baribaza uburyo igihugu cy’u Bufaransa cyemera gushyingiranwa ababana bahuje ibitsina gihakana gushyingira aba bantu badafitanye isano ry’amaraso, cyane ko banabyaranye abana mu gihe babanaga badashyingiwe.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyini iminsi y’imperuka!uwomugabo yabuze undi mugore,atajyanyemukase? nibamure ashyingirwe ntacyo bakiramiye ariko abantu twisubireho.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-08-2013  →  Musubize

Nonese bararabahoriki kobamaze kubyarana.Ndumvabasezeranye ntacyobitwaye.Gusa ntabe
ariwewateje iritandukana.Nibayarabigizemouruhare ago
mbakubibazwa.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-07-2013  →  Musubize

IZI NI BONGE LA NYATSI KABISA

douce yanditse ku itariki ya: 26-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka