Perezida George Bush yatangaje ko Mandela yatabarutse kandi akiri muzima

Nyuma y’uko Rafael Nadal na Minisitiri w’Umuco wo muri Chili bakoze ikosa bagatangaza urupfu rw’umukambwe Nelson Mandela, George Walker Bush wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yateye ikirenge mu cyabo.

Uyu mugabo wabaye perezida w’Amerika wa 41 yakoze iri kosa tariki 01/09/2013 biturutse ku muvugizi we utarasomye neza inkuru yavuga ku mukambwe Nelson Mandela maze Bush agwa mu ikosa ryo gutangaza ko yapfuye.

Mu butumwa yihutiye gutanga, George Bush yagize ati: “Barbara nanjye tubabajwe n’urupfu rw’umwe mu bemera bakomeje uburenganzira bwa muntu twagize amahirwe yo kumenya. Nka perezida naguye mu kantu ubwo Nelson Mandela yagiraga ubutwari bwo kubabarira abamufunze nabi imyaka 26, atanga urugero rwiza rw’agakiza n’imbabazi kuri bose.

Biravugwa ko indwara ishegeshe Mandela yaba yarayanduriye muri gereza yamazemo imyaka 27
Biravugwa ko indwara ishegeshe Mandela yaba yarayanduriye muri gereza yamazemo imyaka 27

“Yabaye umuntu waranzwe no kudacika intege wahinduye amateka y’igihugu cye. Barabara na njye twubaha Perezida Mandela, twihanganishije umuryango we n’abaturage ba Afurika y’Epfo muri rusange. ”

Iri kosa ryatumye, Mc Grath, umuvugizi wa Bush asaba imbabazi kuko ari we wariteye. Mu magambo ye yanditse ku rubuga nkoranyamabaga rwa Twitter yagize ati “ Ibyo perezida Bush yanditse muri iki gitondo byatewe no gusoma nabi umutwe w’inkuru yanditswe n’ikinyamakuru Washington Post. Ni ikosa ry’ubuswa. Mbasabye imbabazi mwese.”

Ku ruhande rw’igihugu cy’Afurika y’Epfo, umuvugizi wa perezida Zuma avuga ko bafata ibyatangajwe na George Bush nk’ikosa badashobora gutindaho kuko bashyize imbere ubuzima bwa Mandela nk’uko ikinyamakuru The Mailonline dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Nelson Mandela w’imyaka 94 yasezerewe mu bitaro tariki 01/09/2013 nyuma yo kumaramo igihe kigera ku mezi abiri aho arwaye indwara y’ibihaha, bivugwa ko yaba yaranduriye muri gereza yamazemo imyaka 27 mu gihe cyo kurwanya ba gashakabuhake bakoreshaga ivangura mu gihugu cye.

Afunguwe mu mwaka wa 1994 yiyamamaje mu matora rusange atorerwa kuyobora igihugu cya Afurika y’Epfo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nukuri nintwari uriya musaza kandi nabeho afurika iracyamukeneye pe!,naho gupfa nibibe biretse rwose murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-09-2013  →  Musubize

Barbara ni nyina wa George Walker Bush. Ubwo rero ni se waba waratangaje iyi nkuru. Muge mutegura amakuru neza.

Severien yanditse ku itariki ya: 8-09-2013  →  Musubize

mandela ntabwo afite imyaka 94 gusa.le 18/7/2013 yujuje 95

rukundo yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

Ntabwo ari uyu Bush ahumbwo ni ise umubyara nawe wigeze kuba Perezida wa Amerika.

Alpha yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka