Nsengimana ntiyakwemera ingurane y’igare ku icuguti ye

Umusore w’ingimbi witwa Evariste Nsengimana atangaza ko atakwemera igare nk’ingurane y’icuguti (itogotogo) ye kuko itwara ibintu byinshi kandi ikaba itavuganana ugereranyije n’imbaraga zikoresha unyonga igare.

Nsengimana w’imyaka 15 utuye mu Kagali ka Rwamahwa, Umurenge wa Base mu Karere ka Gakenke avuga ko icuguti ye ishobora gutwara ibintu byakwikorerwa n’abantu batanu.

Akoresha icuguti mu gutwara imizigo irimo imboga, ibisheke n’ibishyimbo. Ngo umutwaro muto bamuha amafaranga 500 ku buryo yinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi bibiri n’ibihumbi bitatu ku munsi umwe.

Evariste Nsengimana (uhereye iburyo) na William Ahurukundo ngo itogoto ibaha amafaranga n'akazi. (Photo: N. Leonard)
Evariste Nsengimana (uhereye iburyo) na William Ahurukundo ngo itogoto ibaha amafaranga n’akazi. (Photo: N. Leonard)

Icuguti yakozwe ku mafaranga ibihumbi 20 ifite agaciro nk’ak’igare ryakoze; nk’uko Nsengimana akomeza abitangaza.

Uyu mwana ukiri umunyeshuri asobanura ko ibikoresho by’ishuri, imyenda yo kwambara n’ibindi bintu byose akenera mu buzima bwe bwa buri munsi atabibaza ababyeyi ahubwo ngo arabyigurira.

Mu gihe gito gishize amaze gukora iyo cuguti, ngo imaze kumwinjiriza amafaranga arenga ibihumbi 50.

 Icuguti itwara imizigo myinshi kandi ngo ntivuna nk'igare. (Photo: N. Leonard)
Icuguti itwara imizigo myinshi kandi ngo ntivuna nk’igare. (Photo: N. Leonard)

Ahurukundo William wo mu Kagali ka Nyacyina, Umurenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke acunga icuguti ritwaye ibisheke ndetse hari n’umwana umusunikira na we, yunga murya mugenzi we ko icuguti rifite akamaro kanini kuko rituma akirigita ifaranga kandi rigaha n’abandi akazi.

Ako kazi ko gutwara imizigo bagakora mu mpera z’icyumweru (weekend) no mu kiruhuko kugira ngo bitabanganira imyigire yabo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka