Ngoma: Yemeza ko amaze kunywa amakesi 4000 ya mitzig

Umugabo Claver (amazina ye ryahinduwe nkuko yabyifuje) avuga ko nyuma yo gukora imibare agasanga amaze kunywa amakesi 4000 y’inzoga ya mitzig ziguze amafaranga arenga miliyoni 43 yumva bitazamuca intege mu kunywa iki kinyobwa.

Uyu mugabo afite imyaka 50, akora umwuga w’ubucuruzi burimo na bar. Yemeza ko mu myaka 28 amaze akora umwuga wo gucuruza inzoga atigeze yicwa n’icyaka nubwo ngo ubu abona ibintu bitakiri kugenda neza nka mbere.

Yagize ati “jyewe nkifite depo y’inzoga iyo nashakaga inzoga nahitaga nyipfundura ntagishije inama umutima, ariko ubu siko bimeze. Gusa icyo mpamya cyo nuko mu gihe cyose maze nkoze moyenne wasanga byibuze mitsingi ebyiri buri munsi nta ziri munsi.”

Ubwo yabazwaga niba amaze kubona ubwinshi bw’inzoga amaze kunywa ndetse n’umutungo wazigendeyeho atafata icyemezo yo kuzivaho, yahise asubiza atazuyaje agira ati “Ibi ntibyanca intege kuko hari benshi nzi batazinwaga twatangiranye none bakaba nabo bataransiga mu kwiteza imbere bityo rero mbona buri muntu agira agatunzi ke (kamumarira amafaranga).”

Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi kuri uyu mugabo yavuze ko nubwo umubare ari munini cyane, bidakabije cyane kuko ngo nawe yazinyoye mu gihe kinini. Gusa yongeraho ko isomo riri muri ubu bushakashatsi (ankete) yakoze ari ukugirango abantu bajye bamenya kurya cyangwa kunywa babara kugirango biteze imbere.

Yagize ati “Ushobora gusanga hari n’abamurusha bamaze kugeza mu makamyo menshi ndetse no mu gihe gito ariko umuntu yakagiye yibaza icyo yakora agatekereza icyo atatunganije bityo agafata ingamba”.

Abakunzi b’inzoga twaganiriye bo bavuga ko kunywa inzoga ntacyo bihungabanya ku bukungu bw’umuntu kuko ngo mu kabari wungukiramo ibitekerezo byo kubasha gukorera ayo uba unywera ndetse ngo uranayarenza.

Mu muryango nyarwanda hari ababona abantu banywa inzoga nk’abantu basesagura kuko ngo inzoga zihenda kandi uyinweye aba ashaka kunywa nyinshi ndetse no kugurira abandi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ari murasetsa ninde wababwiye ko ibijya munda bibarwa

Gun yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

ukoze imibare, usansa ataribyo uyu mugabo abeshya
Mutzig yatangiye niba aribyo 1987, ubwo imaze imyaka 25, niba anywa 2 kumunsi, ubwo 730 kumwaka, bikaba 18250 muri 25ans, wagabanya 12 amacupa ukabona 1520 caisses

jimy yanditse ku itariki ya: 23-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka