Nepali: Umugabo yarumye inzoka yihorera kugeza ipfuye

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Nepali yarumwe n’inzoka maze nawe arayishyura arayirumagura kugeza ishizemo umwuka.

Nyuma y’uko imurumiye mu murima we w’umuceri kuri uyu wa kabiri, tariki 21/08/2012, uyu mugabo witwa Mohamed Salmo Miya yahize iyi nzoka maze yayifata ayihimuraho akoresheje amenyo; nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Nepali daily Annapurna Post.

Uyu mugabo w’imyaka 55 usanzwe uba mu birometero nka 200 mu majyepfo y’uburasirazuba bw’umurwa mukuru wa Kathmandu yagize ati: "Mba narayicishije inkoni ariko narayirumaguye n’amenyo yanjye kuko nari mfite umujinya”.

Umugabo yarumye inzoka ishiramo umwuka.
Umugabo yarumye inzoka ishiramo umwuka.

Polisi yo mu gihugu cya Nepal itangaza ko uyu mugabo wari uri kuvurirwa mu ivuriro ryo muri uwo mudugudu atari afite ibyago byo gupfa, kandi ko ashobora kutazakurikiranwa kuko iyi nzoka yishe yo mu bwoko bw’inshira itari mu bwoko bw’izenda gushiraho muri Nepali.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ako gace barsa nabarya inzoka kabisa, urabona utwo twana, ukjo dusa maybe baba mumashamba.

kio yanditse ku itariki ya: 27-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka