Muri Indoneziya babonye umuti utuma abagabo badaca inyuma abo bashakanye

Mu rwego rwo kurandura ingeso yo gucana inyuma ku bashakanye, ubuyobozi bw’intara ya Gorontalo mu majyaruguru y’igihugu cya Indonoziya bwafashe icyemezo cyo kujya bushyira imishahara y’abakozi babwo b’igitsina gabo ku makonti y’abagore babo.

Umuvugizi w’iyi ntara, Rfly Katili, avuga ko umwanzuro wo guhembera abagabo kuri nimero za konti z’abagore babo wafashwe ubuyobozi bw’iyo ntara bubanje kubijyaho inama n’abakozi babwo maze abagera kuri 90% by’abagabo bakora muri iyo ntara babyemera ku bushake bwabo.

Yagize ati “Muri rusange abagabo birabagora kwitwara neza iyo bibitseho amafaranga. Nizeye ko iki cyemezo kigiye gukuraho ubushurashuzi bwose bakoraga baca inyuma abagore babo.”

Amakuru dukesha Liberation avuga ko iki cyemezo gitangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’aho abenshi mu bagore bo mu gihugu cya Indonoziya bari bamaze igihe kinini bijujuta bavuga ko batazi umubare w’amafaranga abagabo babo bahembwa.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahubwo bagiye gutwika ingo pe!baribwira ngo akemuye ikibazo ariko buretse muzumva bamaranye! Ninde mugabo uzemera kujya asaba umugore frw yo kujya muri kabari cg ayo kugura itabi, ticket...mugihe ariwe ukorera uwo mushahara?ubwo se mukazi bazongera gukora neza?abagore bagiye gusuzura abagabo babo karabaye!abagore noneho nibo bagiye kuba ba sugar mumy kubwinshi!!!Muzaba mumbwira!!!l

Love Ukuri yanditse ku itariki ya: 11-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka