Mudasobwa nshya za Dell zamaganywe ku isoko kuko ngo zinuka nk’inkari z’injangwe

Uruganda rukora za mudasobwa zizwi nka Dell rwamaze gukura ku isoko mudasobwa nshya ziswe Latitude 6430u Ultrabooks kuko ngo abakiliya ibihumbi byinshi bari baraziguze bose binubiraga ko zinukamo inkari cyangwa amaganga y’injangwe.

Abatekinisiye ba Dell nabo bemeye ayo makosa ku buryo ubu uwari wayiguze wese ari bari kumushumbusha Dell Latitude 6430u Ultrabooks nshya.

Abakiliya ba mbere baguze izi mudasobwa ngo zifite ikoranabuhanga rihanitse bose ngo bumvaga zibanukira cyane, bamwe bakajya bishinja amakosa ko ngo baba bazibitse nabi, injangwe zabo zikazihindanya.

Abatagira injangwe iwabo ariko ngo nibo bateje ubwega cyane, bigeza ubwo abakozi ba Dell nabo bicarira icyo kibazo baragisuzuma.

Nyuma y’ubushakashatsi bwimbitse mu miterere ya Dell Latitude 6430u Ultrabooks ngo byaje kugaragarira buri wese ko izo mudasobwa koko zinukamo amaganga y’injangwe, bityo Dell yiyemeza guhindura ikoranabuhanga riri mu zo igifite mu kigega cyayo kandi yemerera abaraziguze bose ko bazazisubiza ku ruganda bakabaha izindi nshya zitanuka.

Mu ntangiriro ariko ibi byari byateje ubwumvikane bucye hagati y’abaguze Latitude 6430u Ultrabooks n’abacuruzi ba Dell. Abakiliya bahamagaraga binuba, abo baziguriye bakabuka inabi ngo bababwira ko barangaye cyangwa bakaba batazi gufata ibikoresho byabo neza.

Uwitwa Three West ngo niwe wa mbere wahamagaye avuga ko mudasobwa bamuhaye ngo ikora neza ariko bashobora kuba barayikoreye hafi y’aho injangwe zita umwanda wazo.

Hatarashira iminsi ibiri, ngo undi witwa Hoteca nawe yatangiye kwijujutira ko injangwe ye yamwangirije mudasobwa ariko asanga na mugenzi we bakorana ku kazi wari ufite Latitude 6430u Ultrabooks nshya afite icyo kibazo, aba ari nabwo bigaragara ko ikibazo ari mudasobwa.

Abakozi ba Dell ariko bahumurije abagize icyo kibazo bose ko ngo uretse umunuko, mudasobwa zabo ngo zidashobora kugira icyo zitwara ubuzima bwabo kandi ngo izitaragurishwa zose ziri gusubirwamo ku buryo ibikoresho byateraga umunuko byahinduwe byose.

Abari batangiye kureba nabi injangwe zabo nabo ngo bongeye kuzigarukira kuko zarenganaga.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka