Mu mujyi wa Cocoa ntibyemewe kwambara amapantaro yerekana amakariso santimetero zirenze 7,6

Amapantaro manini agenda amanuka akagera mu nsi y’ikibuno (baggies) ntakemewe kwambarwa mu ruhame mu mujyi witwa Cocoa, wo muri Let aya Floride muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mujyi watoye itegeko riha uburenganzira polisi guhagarika umuntu wese wambaye mwene iyi myambaro mu ruhame nk’uko urubuga rwa internet rwa 7sur7.be rubitangaza.

Umuntu wese uzagaragaza ikariso ye kurenza santimetero zirindwi n’ibice bitandatu (7,6 cm) ngo azajya acibwa amande angana n’amadolari 25 (amanyarwanda ibihumbi 15) ku nshuro ya mbere, n’amadolari 100 (amanyarwanda ibihumbi 60) ku nshuro zikurikiraho.

Kwambara gutya byaciwe.
Kwambara gutya byaciwe.

Umwe mu bapolisikazi bo muri uyu mujyi yagize ati : « ni icyerekezo cy’abayobozi bacu bashaka guha isuku umujyi wacu».

Iki cyemezo nticyashimishije abantu bose bo muri uyu mujyi. Bamwe bavuga ko uku ari ukubuza abantu uburenganzira bwabo, bakanibaza niba hatagiye gushyirwaho amategeko agenga imyambarire muri uyu mujyi utuyemo abaturage ibihumbi 17.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu Rwanda naho nabonye hari abiharaje kwiyambika amapantalo kuri buriya buryo kandi rwose uretse no kuba bitagaragara neza,binagaragaza uburere buke no kwiyubaha kugerwa ku mashyi.Iyo mpuye n’umuntu wiyambitse kuriya,numva mugaye cyane,mbese nkamuburira agaciro.

Ni kimwe na bashiki bacu nabo usanga bashakisha uburyo bushoboka bwose ngo biyambike ubusa sinzi uwababwiye ko ikimero hari aho gihuriye n’amajyambere cyangwa urugo kuko n’udafite uburanga cyangwa icyo kimero arabyikanira ndabarahiye,ugasanga umwana yarahengamye,ubundi ugasanga yambaye ibimubuza gutambuka cyangwa se ibirutwa n’uko yagendera aho.

Leta cyangwa ubuyobozi muri rusange bazashake uburyo bahwitura abafite bene iyo myamabarire.

ROMEO yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka