Minisitiri w’Intebe wa Norvege yigize umushoferi wa tagisi ngo amenye uko abaturage be babayeho

Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Norvège yagaragaje ko mu kwezi kwa gatandatu gushize yihinduye umushoferi w’imodoka zitwara abagenzi ngo abone uko ahura n’abaturage be, ndetse anamenye ubuzima babayemo muri rusange kuko ngo muri tagisi ari ahantu abaturage benshi bavugira ukuri ku buzima babayeho n’ibyo babona.

Nyakubahwa Jens Stoltenberg ngo yagize atya asohoka mu biro bye, yambara imyambaro y’abashoferi n’amadarubindi, afata imodoka ya tagisi ni uko amara igicamunsi cyose atwara abagenzi mu murwa mukuru wa Oslo agamije guhura n’abaturage basanzwe ngo yumve uko batekereza ubuzima bw’igihugu n’ibibabangamira.

Aka kazi minisitiri yakoze mu ibanga ariko ngo yagiye agira bamwe mu baturage be bamutahura, gusa ngo abamutahuraga yaremeraga akabahishurira koko ko ari we watwaye itagisi, akabaganiriza noneho nk’umuyobozi kandi ngo ntabwo yigeze yishyuza abo yabaga atwaye bakamumenya.

Videoyasakaye ku mbuga za interineti zinyuranye iragaragaza ko benshi mu baturage bamumenyaga bafatwaga n’akanyamuneza, abandi bagasa n’abikanze ariko muri rusange bakomezaga kuganira bisanzuye.

Bamwe mu bagenzi basekaga bagahwera iyo bamenyaga ko batwawe n'umukuru w'igihugu muri tagisi.
Bamwe mu bagenzi basekaga bagahwera iyo bamenyaga ko batwawe n’umukuru w’igihugu muri tagisi.

Nyuma y’iki gikorwa, minisitiri Jens Stoltenberg yatangaje ko ngo yasanze benshi mu baturage be bamuzi kandi ngo babashije kuganira ku bintu binyuranye bigize ubuzima bw’abaturage basanzwe.

Mu bo yatwaye, ngo harimo abamusabye ko Leta yakora amavugurura mu burezi, abanyeshuri b’abahanga bakajya bafashwa gukomeza gutyaza ubwenge mu myaka myinshi uko babishoboye, abatari abahanga cyane ngo bagafashwa kwiga mu buryo buboroheye.

Mu bagenzi umukuru w’igihugu cya Norway yatwaye kandi, ngo harimo umukecuru wamumenye amubwira ko abyishimiye cyane kuko ngo yari hafi kuzamwandikira ibaruwa amusaba ko Leta yagabanya imishahara minini ya bamwe mu bitwa abayobozi bakuru kandi we akeka ko atari bo bakora cyane, Leta ahubwo ikagira icyo yongera ku mushahara w’abakozi bato bato.

Iby’iki gikorwa cya minisitiri Jens Stoltenberg byagaragaye nka gahunda yo kwiyamamaza kuko ngo muri icyo gihugu hateganyijwe amatora azaba kuwa 09/09/2013 kandi ngo ubu ibipimo byagaragazaga ko Leta ya minisitiri Jens Stoltenberg idafite abakunzi benshi.

Minisitriri Jens Stoltenberg ariko we yemeje ko yakoze icyo gikorwa ashaka guhura na bamwe mu baturage be kandi ngo yamenye bimwe mu bibahangayikishije mu buryo we yita ko ari umwimerere kuko yivuganiraga n’abaturage mu buryo bisanzuye bakamubwira ntacyo bishisha.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uyu uwamuduha akajya nyabugogo yahakura amauru y’ubuzima bw’igihugu cyose, wowe rero uvuga ibyo gutinya ko hariuwahungabanya umutekano wabo, ubuse iyo bavuyeho ntiduhurira NYABUGOGO bari gutega tegerane!barebe bumva bamutima muke wo murutiba

johm yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

nibyizape uriyanumuyobozi wintangarugero natweturebereho

bizimungu yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

uyu ni umuntu w,umugabo kabisa.Ese ababa bafite ubwoba ngo abaturage babagirira nabi bakiha guherekezwa n’abanyembunda batabarika, buriya uriya yabaye iki?

Vieux yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Mbega byiza!!! bikozwesemugihugu cyacu ahari haricyobatangaza? gusandabonaari uburyo bwizabwokwegera abaturage ubundi ibyifuzo byabaturage iyo babonye umwanya wo guhura n,abayobozi , baravuga

mukundente Addy yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka