Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yibagiriwe umwana we w’imyaka 8 mu kabari

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, David Cameron, yasohokanye n’umwana we w’imyaka 8 amwibagiriwa mu kabari.

Umuvugizi wa minisitiri w’Intebe David Cameron yemereye itangazamakuru ko David Cameron yagize ibyago akibagirirwa umukobwa we Nancy mu kabari ko mu cyaro aho bari batembereye ari ku cyumweru nimugoroba.

Aya makuru yamenyekanye tariki 11/06/2012 ariko byabaye cyera, ubwo Minisitiri w’Intebe n’umuryango we bajyaga ku cyiruhuko mu nzu iba mu cyaro ahitwa Chequers abaminisitiri b’intebe mu Bwongereza baruhukiramo iyo bashaka kwitarura umujyi igihe gito.

Ubwo icyiruhuko cyari kirangiye, David Cameron yagiye mu modoka imwe, umugore we Samantha agenda mu yindi. Se w’umwana yaketse ko umwana ari kumwe na mama we, igihe nyina nawe yakekaga ko umwana yagendanye na se mu modoka arimo kugeza ubwo bose bashyikaga aho batuye i London bakabura umwana bombi bagatungurwa.

Bihutiye gutelefona aho bari bagiye kwica akanyota ku rugendo, basanga koko umwana ariho akiri kandi ngo ntacyo yabaye. Aho hantu Minisitiri w’Intebe yari yahajyanye n’abantu b’inshuti z’urugo rwe, bajya kwica akanyota, abana nabo bahugira mu byabo.

Ibi byateje amagambo menshi ku mutekano w’abayobozi n’imiryango yabo dore ko bigereranya na Amerika aho Abongereza bavuga ko muri Amerika bidashoboka ko abacunga umutekano wa Perezida Obama barangara ngo bigeze aho basiga umwana ku nzira.

Umuvugizi wa minisitiri w’intebe ariko yavuze ko abashinzwe umutekano ntacyo bazabazwa kuko ababyeyi b’umwana bavuze ko aribo b’ibanze barebwa n’umutekano w’abana babo iyo bari kumwe.

Mu Bwongereza ntibitangaje cyane guhurira mu isoko na Minisitiri w’Intebe ari nawe muyobozi mukuru w’igihugu, mu gihe mu bindi bihugu aho abayobozi bakuru bageze nta wundi uhegera.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo rwose birashoboka naringizango yamugenye wenyine noneho kubera ibitekerezo byinshi aramwibagirwa!!!

Mary yanditse ku itariki ya: 29-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka