Ku ngo 10 z’abashakanye, enye ziba zifite ibyago byo gutandukana

Ubushakashatsi bugaragaza ko ko ku ngo 10 z’abashakanye, enye muri zo zibana nabi kandi bikaganisha ku gutandukana, izindi enye zikagerageza guhangana n’ibibazo zihura nabyo ariko ntizisenyuke, mu gihe ebyiri gusa ari zo zibana mu mudendezo.

Uko kutumvikana guturuka kuba nyuma y’igihe runaka abashakanye babana, batangira kugabanya urukundo no kwibwira ko umwe cyangwa bose bibeshye mu guhitamo uwo bashakanye, nk’uko bigaragara mu gitabo cyitwa “Guide dela formation personnelle” cyanditswe na Maurice Thiche.

Ibyo bigaterwa ahanini no kuba umwe mu bashakanye abonye ikintu kibangamye kuri mugenzi we kandi atari yarakimenye mbere, agatangira kwishinja kuba yarahubutse ajya gushaka, nk’uko bigaragara ku rupapuro rwa 47 rw’iki gitabo.

Imiryango y’abashakanye nayo yaba igira uruhare runini mu gutandukana kw’ingo, aho bavuga ko umwana wabo yashatse nabi mu gihe habayeho ikibazo runaka, nk’uko umwanditsi akomeza abisobanura.

Ukudahuza kw’abashakanye nko kudakunda ibintu bimwe (kwishimisha, kubana n’abantu, gucunga umutungo n’ibindi) byaba biri mu bitangiza amakimbirane, akagenda akura buhorobuhoro ari nako buriwese abona amakosa ya mugenziwe akabyuririraho yicuza.

Ikindi ngo cyagaragaye ko gitera amacakubiri cyane ni ugushakana kw’abazungu n’abirabura badahuje amaraso n’imico.

Mu gusoza inyandikoye, Maurice Thieche atanga icyo yise umuti ku bashakanye, aho avuga ko kumenyana byimazeyo mbere yo kubana no kuganira byose nyuma yo kuban,a bituma buri wese yiyumva muri mugenzi we, akamuha agaciro kandi bakabasha gukemura amakimbirane bashobora kugirana ntawe uhenze undi.

Ernest kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nuko ubwo bushakashatsi bureba gusa gushakana ariko n’abatarashakanye bavukiye rimwe kandi bakaba hamwe barashwana. Ahubwo kamere muntu niko iteye. Ntijya yifuza kuba hamwe. Ishaka kuva mu bisanzwe ikajya mu bishya. Nonese umwana ufite se na Nyina bakize bya hatari ubona atabareka akigendera ahandi kandi baziranye, uzarebe abakinnyi b’umupira ntibamenyerana barangiza bakiviramo bakagenda, Ese ubundi umukobwa asiga se na Nyina atabakundaga? Nubwo biriya nabyo aribyo, ariko kamere muntu ntishaka kuba hamwe, kandi kugirango wigendere ushaka impamvu. Ariko hari n’ikindi gitanya abashakanye, gushaka kumugira uwawe muri byose, Igitsina cye kibe icyawe wenyine, umutima we ube uwawe wenyine, ifaranga rye ribe iryawe wenyine,ubwenge bwe bube ubwawe wenyine. Umugore yashatse kumenya uko umugabo we amwita muri telefone: abonye umugabo yihinnye hirya abipa tel y’umugabo maze asanga yamwise GWANTANAMO ya prison yo muri amerika. Bisobanura ko ariko amufata! ni byinshi ariko umuti ni umwe, kuba uwo uriwe no kwihanganira uwo mugenzi wawe ariwe.

yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

njyewe mbonabiterwa n.abagabo bataha n,ijoro kandi
abagore baba bashakakuryamana n,ababobabo cyane cyane rero dore
ko baba babifiye amatsiko

alphonse nsabimana yanditse ku itariki ya: 8-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka