Ku myaka itatu gusa yurira mu buryo bwatangaje abantu benshi
Umwana w’umukobwa w’imyaka itatu witwa Sofya Dickson amaze kuba icyamamare kubera amashusho yamugarageje yurira ku rukuta rw’inzu mu buryo budasanzwe bwatangaje abantu benshi.
Sofya yafashwe amashusho na se ubwo yageragezaga kurira urukuta rw’inzu rwa metero zikabakaba ebyiri, kandi abikora mu buryo butangaje. Sofya ngo yatangiye kurira ashyira akaguru kuri buri ruhande rwa kadere (cadre) y’urugi yurira yifashishije n’amaboko ye.
Icyatangaje abantu cyane ngo ni umuhate n’umurava uwo mwana w’imyaka itatu yifitemo kuko ibyo byose abikora yumvikanisha ko abishoboye kandi akagaragaza ko bidashobora kumunanira nk’uko byumvikana mu magambo avuga yurira.
“I can do it (Nabikora/nabishobora)” niryo jambo uwo mukobwa aba avuga iyo yurira.
Kuri ubu ngo anashobora kurira ku bikuta by’inzu muri ubwo buryo akagera hejuru cyane ku buryo akoza umutwe we ku iparafo (plafond). Ubwo buhanga budasanzwe n’umuhate yifitemo ngo byatumye se amufata amashusho ayashyira ku rubuga rwa YouTube.
Ayo mashusho bamufashe yurira amaze kurebwa n’abantu barenga 270,000 ku rubuga rwa YouTube. Hari amateleviziyo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze koherereza amafaranga umuryango w’uwo mwana kugira ngo ayo mashusho azanyuzwe kuri izo televiziyo.
Se w’uwo mwana avuga ko amafaranga azabona kubera uwo mukobwa we ateganya kuyatanga nk’impano ku muryango urengera abana, Save the Children.
Sofya Dickson yavukiye mu gace ka Loughborough hagati mu gihugu cy’Ubwongereza.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|