Kenya: Yabatekeye urumogi atabizi

Muri Kenya, umukobwa w’imyaka 16 aherutse gusoroma urumogi araruteka arugaburira abantu aziko ari imboga.

Uwo mukobwa witwa Jackie yagiye gusura kwa nyirarume ahageze bamusaba kujya gusoroma imboga bagateka. Jackie yageze mu karima k’igikoni asoroma urumogi nyirarume yari yarahinze hagati mu mboga zisanzwe atabizi.

Yageze mu rugo arateka neza biraryoha, ariko abamaze gufata ku mafunguro yatetse bagafatwa n’ibisazi byabaraje kwa muganga bose.

Umwana muto muri urwo rugo niwe wabanje kugaburirwa, nuko akimara gufungura atangira kwisetsa cyane, mu kanya nk’ako guhumbya aba arasinziriye ku buryo bwatunguye iwabo bose.

Umwana amaze gusinzira, abakuru nabo begereye ameza, ariko uko bafata ku mafunguro, Jackie akabona bose baragira ibinezaneza n’ibitwenge bidasanzwe. Uyu mukobwa we ngo mu bwoko bwe bakunda kurisha ubugari amata, akaba we atararyaga kuri izo mboga zarimo kabutindi.

Yahinze ibyobyabwenge mu mirima y'imboga, uwagiye gusoroma asoroma azi ko byose ari imboga.
Yahinze ibyobyabwenge mu mirima y’imboga, uwagiye gusoroma asoroma azi ko byose ari imboga.

Umugoroba wakomeje kuzura ibitwenge bivanze n’imyitwarire nk’iy’abasinzi mu rugo rwose kugera ubwo nyir’urugo yatangiraga gutongana no kuvuga nabi. Mu rugo hahindutse nko muri filimi y’abasazi, wa mukobwa atangira gutabaza.

Abatabaye mu maguru mashya basanze muri urwo rugo habaye mu basazi basa, batangira kuvuga ko hatewe n’amarozi y’ibisazi n’abazimu. Abaturanyi bakoranyije imbaraga mu kubaboha no kubajyana kwa muganga, umuganga ababonye asaba ko bamwereka ibyo abo bantu bariye kuko yabonaga ngo bariye uburozi bukomeye. Jackie bamusabye kujya kuzana zimwe mu mboga yasoromye basanga yabagaburiye urumogi.

Bukeye bwaho nibwo umwe mu nshuti za nyiri urugo yavuze ko iyo nshuti ye isanzwe ihinga urumogi mu ishyamba, ariko akaba yari yarabihishe abantu bose n’umugore we bamaranye imyaka 12.

Biravugwa ko muri Kenya bamwe mu bagabo bahinga ibiyobyabwenge abagore babo batabizi, bakazabimenya iyo abagabo batahuwe bajyanywe mu buroko.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka