Kenya : Umugabo yishe umugore we arangije amurya ibice by’umubiri

Morris Mutuma w’imyaka 23 y’amavuko mu gihugu cya Kenya yishe umugore we amuciye umutwe amurya ibice by’umubiri ananywesha umwana babyaranye ku maraso ya nyina arangije nawe ariyica.

Ubwo bwicanyi ndengakamere Morris Mutuma yabukoreye umugore we witwa Caroline Gatwiri ubwo ku butumire bwe yamusangaga aho akora mu nka aje kumusura nk’uko Daily Nation ikinyamakuru cyandikirwa muri Kenya cyabitangaje.

Mu masaha y’ijoro bombi bamaze kugera mu buriri umugabo yafashe inkota umugore we umuca umutwe arangije ibice by’umubiri we birimo umutima, umwijima n’ubwonko bye abiheraho atangira ku birya.

Ikindi umwana bombi babyaranye yamukoreye ni ukumuha ku maraso ya nyina ngo anyweho ubwo yari amaze kumuhitana.

Solomon Mwangi umuhungu wa nyirabuja yakoreraga avuga ko aryamye mu nzu nijoro yumvishe induru ivugira hanze y’inzu ninini umushumba wabo yari aryamyemo n’umugore we wari waje kumusura.

Ubwo yageragezaga kureba ibirimo kuba hanze y’iyo nzu barimo yabonye umushumba wabo akurura hasi umugore we yapfuye yihutira kujya gufata umwana wabo wari hirya ye yahogoye ariko yirinda kwegera umugabo atinya ko nawe ashobora kumugirira nabi.

Amaze kuvugirizwa induru abaturage baje batabaye ngo bamute muri yombi abibonye atyo nawe yahise yiyica bamugeraho basaga yiciye ijosi akoresheje inkota yari amaze kwicisha umugore we.

Umwana wari ukuri muto bahise bamuhanagura amaraso ku munwa barangije bamujyanira ikigo cyita ku bana b’imfubyi. Nta mpamvu n’imwe yigeze imenyekana ngo itume abantu bakeka ko ariyo yatumwe yica umugore we nawe ubwe akiyica.

Ann Wangeci akaba ari we nyirabuja w’uwo mugabo wishe umugore we nawe akiyica avuga ko yatangiye kumukorera kuva muri Werurwe 2012 ariko nta bugome bundi amubonana usibye gusa ko yahoraga asa nk’umuntu uhora yiturije.

Polisi yo mu gihugu cya Kenya ndetse n’abaturage bo muri ako gace bababajwe mu buryo bukomeye n’ibyabaye babyita amahano.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni ugusenga cyane , naho ubundi isi idushiriyeho! Umuntu yica uwamubyariye kweli? Jye uwanjye ntaranankubita ariko,iyo tugiranye akabazo numva nahita mpunga, kuko iyo arakaye mbona yanyica!Ngerageza gukora ibishoboka byose ngo atarakara!

KAREKEZI Florentine yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

iyisiigeze ku musozo koko pee!!gukegeta umuntu!!!!
Mana tabara iyisi!!!

yanditse ku itariki ya: 2-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka