Kenya: Umugabo bamwe baketse ko ari Yesu ni Umunyamerika

Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho n’amafoto y’umugabo wagaragaye muri Kenya usa na Yesu uvugwa muri Bibiliya.

Uwo mugabo yagaragaye agendagenda mu mihanda yo mu Mujyi wa Kiserian mu Ntara ya Rift Valley, akajya anyuzamo akanaceza.

Mu gihe bamwe batangiye guhererekanya ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko biboneye Yesu n’amaso yabo agendagenda muri Kenya, byaje kumenyekana ko uwo babonye ari umukinnyi wa Filime w’Umunyamerika witwa Michael Job wari wiganye imyambarire ya James Patrick Caviezel wakinnye muri Filime The Passion of the Christ, ivuga umubabaro wa Yesu Krisito, akaba yarayikinnyemo ari we Yesu.

Michael Job, usibye kuba ari umukinnyi wa Filime, ni n’umubwirizabutumwa akaba n’umuyobozi w’itorero ‘Jesus Loves You Evangelistic Ministries’. Yize ibijyanye n’umuziki no kwigana abantu akoresheje ijwi (Vocal Performance) muri Koleji ya New York.

Inkuru yanditswe n’ikinyamakuru The Citizen cyo muri Kenya ivuga ko Michael Job yaje muri Kenya mu mpera z’icyumweru gishize atumiwe mu giterane cyari cyatumiwemo n’abandi bapasiteri benshi. Icyo giterane cyabereye mu Mujyi wa Kiserian kuva tariki 26 kugeza tariki 28 Nyakanga 2019.

Muri iyo gahunda yari yajemo y’iminsi itatu, Michael Job yanyuzagamo agasura ibigo by’amashuri, agaha amafunguro abapfakazi, akaganda anigisha ku mihanda ari na byo byatumye bamwe batekereza ko ari Yesu uvugwa muri Bibiliya wabagendereye.

Michael Job wari wambaye imyenda isa n’iyo Yesu uvugwa mu ijambo ry’Imana yambaye. Hari abavuga ko na we yagendaga mu muhanda yiyita Yesu.

Bamwe mu bamubonye baboneragaho kumwegera bakifotozanya na we amafoto bayasakaza ku mbuga nkoranyambaga, bemeza ko babonye Yesu. Icyakora hari abandi banenze uwo muvugabutumwa kuko yigereranyije na Yesu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nta muntu numwe uzi uko YESU yasaga.Kubera ko ntawigeze amufotora cyangwa ngo abumbe ishusho ye.Ikindi kandi,nkuko 2 Abatesaloniki 1:7-9 havuga,Yesu nagaruka azazana n’Abamarayika baje kurimbura abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Bizagenda nkuko imana yabigenje igihe cya Nowa.Yarimbuye abantu bose bali batuye isi,kubera ko biberaga mu gushaka ibyisi gusa,ntibite kubyo Nowa yababwiraga ngo bahinduke bashake Imana bakanga.Yesu ubwe wavuze iyo nkuru,yibukije abantu yuko ariko bizagenda nagaruka.Azarimbura abantu bose bibwira ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...
Niyo mpamvu muli Matayo 6:33,yadusabye gushaka mbere na mbere umbwami bw’imana,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.

gatera yanditse ku itariki ya: 31-07-2019  →  Musubize

Amaherezo ukuri kwahishwe kuzageraho kujye ahagaragara; niba hari abavuga ngo uriya mugabo asa nka Yesu w’i Nazareti bigaragazako benshi biwira ko amashusho babona mu bitabo, kuri za calendari ari aya Yesu koko. Ahubwo ni ay’uwakinnye iriya filme ya Yesu kandi si we wenyine wayikinye kuko n’uwitwa Brian Deacon yayikinnye ndetse amashusho ye niyo yiganje mu bemerayesu... Birababaje, kariya gakoryo rero gashobora gutuma bamwe bakangukira kumenya neza yesu nyawe uwo ari we.Ikibabaje ni uko nabahumiriza ngo barasenga cyangwa berekwa yesu bibonera amashusho ya ba bakinnyi ba film,shame on you christians.

KIZA yanditse ku itariki ya: 2-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka