Kenya: Abagabo babiri bagiranye amasezerano yo kurongora umugore umwe

Abagabo babiri bo muri Kenya bisanze bakunda umugore w’umupfakazi umwe utuye mu Ntara ya Mombasa bananirwa guharirana bafata umwanzuro wo kumutunga bombi bakazanafatanya kurera abana bazabyara.

Sylvestre Mwendwa na Elijah Kimani bari mu kigero cy’imyaka 25 na 31 bakunze batabizi umupfakazi wanze ko amazina ye ashyirwa ahagaragara, ubwo babimenyaga batangiye kugirirana ishyari ryazagamo no guhangana.

Aya makuru yatangiye kumenyekana ubwo aba bagabo babiri barwaniye uwo mupfakazi w’impanga ibyiri bajya kuri Polisi. Polisi yagerageje gukemura ikibazo kirananira kuko buri wese yavuga ko adashobora kubaho atabana n’uwo mugore.

Nya mugore na we ntiyabashije guhitamo umwe muri bo maze abo bagabo babiri bari bamaze imyaka irenga ine babana na we mu ibanga, bombi bamufasha kubaho aho bamurihiriraga amafaranga y’ubukode n’ibitunga abana.

Sylvester Mwendwa (ibumoso) na Elijah Kimani (iburyo) n'umugore (hagati) biyemeje kuzasangira iteka.
Sylvester Mwendwa (ibumoso) na Elijah Kimani (iburyo) n’umugore (hagati) biyemeje kuzasangira iteka.

Kuri iki Cyumweru tariki 25/08/2013 aba bagabo banze kumuhara bituma bumvikana ko batanga inkwano akaba umugore wabo bombi.

Muri ayo masezerano bagiranye, bemeranyijwe kandi gufatanya kurera abana bazabyara, ikindi buri wese akubahiriza gahunda yo kubonana n’uwo mugore yabahaye; nk’uko ikinyamakuru The Daily Nation dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Iki kibazo k’ingutu gishobora gutambamira abo bagabo n’uwo mugore kubana urukundo rw’akaramata aho bazatandukanwa n’urupfu ni uko amategeko ya Kenya atemera ko umugore atungwa n’abagabo barenze umwe ariko ngo hashobora kwitabazwa amategeko y’imiryango bakomokamo niba abyemera.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

mupfashe munsobanurire murabo bagabo umwe amurongoye sakumi undi akamurongora nka sa tatu zijoro muruwo munsi agasama umwana yazitwa uwande? murabo bagaba babiri murakoze.

nshimiyimana moise yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

ubwose nibazamurongorera umunsi umwe mumasaha atandukanye agahita asaminda umwana azamwita uwande?

nshimiyimana moise yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

Ubwose bose bahuriyeyo byagenda gute?
narinziyuko umugore adasangirwa naho murikenya basangirwa nzabandeba akimana nabantu

venant.kalisa yanditse ku itariki ya: 23-07-2015  →  Musubize

UWO MUGORE ARARENZE.

NARIHAMIJE yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

ntibisanzwe koko ubwose umugabo byitwako afite umugore nigute azajya arara wenyine muburiri byitwa ngo afite umugore kubera impamvu zo kujy’ibihe cg bose bagirayo icyarimwe.

twajamahoro yanditse ku itariki ya: 3-09-2013  →  Musubize

uwomugore ashobora kuba afite kinini,abagabo babiri bose???????????????????????????.

xavier yanditse ku itariki ya: 1-09-2013  →  Musubize

burya nta kintu kitazabaho muri iyi si,ariko aba bavandimwe bazibuke amagambo yo muri bible YEZU Yabwiye wa mugore ati"KOKO UVUZE UKURI KUKO WAGIZE ABAGABO BENSHI NDETSE N’uwo muri kumwe si uwawe"none se uyu mugore koko azaba uwande muri bombi?TUZIRIKANE IBANGA RYA MARIAGE.TUBASABIRE TWESE

valens yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

Abo bagabo mubambwilire ko nange nzinjira mu kibuga nkaba uwagatatu. Nibanga nuwo mgore zamubatwara.

Kizito yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

bose banzeguheba nyiraburyohe,ariko uwomuga wohinoko arikureba nkuzica adveriseri we? ariko yaraberanye nuriya uriguseka

abbas bahati yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

ese ko murarwana n’iki? wasanga hari n’abandi aryamana nabo! Mucunge neza

edouard yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka