Karongi: Yaketsweho ubujura kubera kugira ino ry’inyongera

Mu kagari ka Kibuye, umurenge wa Bwishyura akarere ka Karongi, umusore bahimba mano six (mano atandatu), yaketsweho ubujura kubera ko ibimenyetso basanze ahakorewe ubujura byamushyiraga mu majwi.

Uwo musore ubona ko ashobora kuba ari mu kigero cy’imyaka 25, mu gace atuyemo bamuhimbye mano six (mano atandatu) kubera ko ku kirenge cye cy’ibumoso hariho akaregeya kanini kajya kungana n’ino ry’agahera ukaba wagira ngo koko afite amano atandatu.

Mano six uwo ubusanzwe akora akazi k’ubuzamu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabili tariki 23/04/2013 abaturanyi be babyutse bajya kumushakisha aho atuye bamushinja ko yabibye igice cy’ingunguru barekamo amazi y’imvura.

Impamvu bamuketse badashidikanya ni ukubera ko aho icyo kidomoro cyari giteretse inyuma y’inzu, bahasanze ibimenyetso by’ikirenge gifite amano atandatu mu karima gahari.

Uwo musore bamusabye gukuramo bodaboda yari yambaye agapima ikirenge cye muri cyakindi cyari kishushanyije hasi, koko basanga birahura neza.

Nyiri ukubwa yamubwiye ati: Mano six rero, sinkubwiye ngo ugarure ibyo wanyibye, ahubwo mbwira impamvu yaguteye kunyiba kandi uri umuturanyi?”

Mano six ariko yanze arabatsembera, avuga ko atari we. Ubwo yahise azamura akantu abikamo amafaranga (ikofi) yereka abari bamuvanye iwe, agira ati: “Dore amafaranga mfite imbere n’inyuma. 1500 mvuye kwisuma mu kanya. Ubwo niba nabibye nkabigurisha, amafaranga se naba nayashyize he?”

Ba nyiri ukwibwa babuze uko babigenza baramureka aragenda ariko by’amaburakindi, kuko nabo basanze nta mpamvu yo kubigira birebire.

Ubumuga bwo kugira amano y’inyongera ntibukunze kubaho, usibye ababa bafite uturegeya duto, ariko hari igihe utwo turegeya tuba ari tunini, kandi ugasanga turimo n’igufa nk’iry’ino risanzwe. Hari n’abagira amano atandatu nyayo nk’uko bigaragara kuri aya mafoto twavanye kuri interineti:

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mano six muramunyibukije kabisa,nyuma ya 4 ans ntamuheruka mwumvise mu kinyamakuru,mano six ni umutype uzi gukora ntabwo yiba nabanye nawe igihe kinini,

Kanoute fifi yanditse ku itariki ya: 28-04-2013  →  Musubize

uwo muntu yararenganijwe kabisa.

igiraneza josue yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka