Karongi: PRIMUS nshya yari yivuganye umuntu ku Mubuga
Umusore wo mu gasantire ka Mubuga (umurenge wa Mubuga) mu karere ka Karongi, kuri uyu wa kane tariki 22/08/2013, nyuma ya sasita ngo yanywanye ubusambo PRIMUS nshya ya BRALIRWA none ari mu bitaro byo kuri Ngoma.
Uwo musore ngo yinjiye mu kabari afite inyota nyinshi asaba PRIMUS nshya ya BRALIRWA imaze igihe gito igiye ku isoko ku mafaranga 500FRW.
Bakimara kuyipfundura ngo yahise ayisingira n’umufuniko ukiriho, kwa kundi abakora mu kabari bawurekeraho ngo nyirayo awivanireho, ubwo aba ayikubise ku munwa na wamufuniko rugeretse.
Umusore yahise amererwa nabi, abari mu kabari bahita bamwirukankana ku bitaro bya Mugonero biri ahitwa kuri Ngoma.
Umusore yateruye bamuca inzoga bita ‘Imvunamurizo’
Tukiri aho ku Mubuga, umumotari ngo yaraye ateruye umukobwa (kurongora udashyingiwe), maze bukeye bagenzi be baramuhamagara ngo aze bamuce inzoga y’imvunamurizo.
Iyo nzoga nk’uko twabisobanuriwe n’umwe mu bamotari b’aho ku mubuga, ngo ni inzoga itangwa n’umusore uba yaraye arongoye atabimenyesheje bagenzi be.
Iyo mvunamurizo rero ngo barimo kuyinywera muri parking y’abamotari ku gasantire ka Mubuga.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
karongi ni danger pe gusa uyu musore we ararenze too kunywa n`umufuniko koko ahaaaaaaaaaaaa nzaba ndeba niba azakira.
karongi ni danger pe gusa uyu musore we ararenze too kunywa n`umufuniko koko ahaaaaaaaaaaaa nzaba ndeba niba azakira.
ARIKOSE UWOMUGABO YATERUYE ICUPA ATABONAKO HARIHO UMUFUNIKO?AHAAA NIDANJE!