Irushanwa ry’abana basiganwa bakambakamba

Umwana witwa Victor Kasparas Abromavicius ufite amezi 11 y’amavuko yagukanye irushanwa ryo gusiganwa ku bana bakambakamba mu gihugu cya Lituanie.

Uko iri rushanwa rigenda, ababyeyi bazana ibikinisho by’abana kugira ngo babikoreshe bari kubahamagara bahagaze imbere yabo maze buri mwana akaza atanguranwa kugera ku gipupe cye. Uje imbere y’abandi akaba ari we uba uwa mbere.

Victor Kasparas Abromavicius yanikiye bagenzi be.
Victor Kasparas Abromavicius yanikiye bagenzi be.
Victor Kasparas Abromavicius n'ababyeyi be.
Victor Kasparas Abromavicius n’ababyeyi be.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 13, uyu mwaka ryitabiriwe n’abana b’ibitambambuga bagera kuri 24; nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa www.7s7.be

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka