Irushanwa ry’abana basiganwa bakambakamba
Umwana witwa Victor Kasparas Abromavicius ufite amezi 11 y’amavuko yagukanye irushanwa ryo gusiganwa ku bana bakambakamba mu gihugu cya Lituanie.
Uko iri rushanwa rigenda, ababyeyi bazana ibikinisho by’abana kugira ngo babikoreshe bari kubahamagara bahagaze imbere yabo maze buri mwana akaza atanguranwa kugera ku gipupe cye. Uje imbere y’abandi akaba ari we uba uwa mbere.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 13, uyu mwaka ryitabiriwe n’abana b’ibitambambuga bagera kuri 24; nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa www.7s7.be
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|