Irlande: Umugore yiyahuye nyuma yo kumenya ko atwite impanga z’abahungu

Umugore witwa Anna Byrne w’imyaka 35 akaba n’umuforomokazi ahitwa i Dunboyne mu gihugu cya Irlande yiyahuye nyuma yo kumenya ko atwite abana b’impanga z’abahungu kandi yarashakaga umukobwa.

Nyakwigendera Anna Byrne yari umubyeyi w’abana babiri b’abahungu bityo akaba yumvaga ashaka kubyara umwana w’umukobwa.

Mu mezi yabanjirije urupfu rw’uyu mugore ngo ntiyikozaga ababyeyi babaga bafite abana b’abakobwa kuko yumvaga abagiriye ishyari. Akaba yariyahuye habura iminsi 11 ngo abagwe.

Uyu mugore ngo mbere y’uko apfa yavugaga ko hari icyo abuze mu buzima bwe ngo kuko yari afite abahungu babiri nta mukobwa kuri we akumva ko kugira abahungu bane byaba ari ikibazo kirenze ubwenge bwe.

Ibi bikaba bitangazwa n’umuganga wamukurikiranaga nubwo we avuga ko atigeze atekereza ko ibi byatuma yiyahura.

Ku munsi yiyahuye ngo Anna yabanje guhamagara umugabo we amubwira ko amukunda, ariko ngo anamubwira ko batazongera kubonana, yahise agenda ubwo umugabo arategereza araheba; nk’uko bitangazwa na The Sun.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka