Irake: Yagiranye ubukwe n’umugore arusha imyaka 70

Umuhinzi mworozi w’umunya Irake witwa Moussali Mohammed al-Moujamaie, ufite imyaka 92, aherutse gushaka umugore wa kabiri arusha imyaka 70.

Uyu musaza yakoze ubukwe bukomeye tariki 04/07/2013, abugirira rimwe n’abuzukuru be babiri b’imyaka 16 na 17.

Kuba yarakoreye ubukwe rimwe n’abuzukuru be byaramushimishije cyane. Yagize ati « nishimiye cyane kuba nagiriye ubukwe rimwe n’abuzukuru banjye. Nabasabye kenshi kwimura itariki y’ubukwe bwabo igihe nari ngishaka uwo tuzabana, kugira ngo tuzakorere rimwe ubukwe».

Umugore we Mouna Moukhlif al-Joubari w’imyaka 22, na we ukomoka i Goubban hamwe n’uyu musaza, yavuze ko yizeye kuzabana neza n’umugabo we ndetse no kwemerwa n’abana be.

M. Moujamaie yari amaze imyaka itatu apfakaye ; afite abahungu 12 n’abakobwa bane yabyaranye n’umugore wa mbere bamaranye imyaka 58.

Joyeuse Marie Claire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka