Irake: Yagiranye ubukwe n’umugore arusha imyaka 70
Umuhinzi mworozi w’umunya Irake witwa Moussali Mohammed al-Moujamaie, ufite imyaka 92, aherutse gushaka umugore wa kabiri arusha imyaka 70.
Uyu musaza yakoze ubukwe bukomeye tariki 04/07/2013, abugirira rimwe n’abuzukuru be babiri b’imyaka 16 na 17.
Kuba yarakoreye ubukwe rimwe n’abuzukuru be byaramushimishije cyane. Yagize ati « nishimiye cyane kuba nagiriye ubukwe rimwe n’abuzukuru banjye. Nabasabye kenshi kwimura itariki y’ubukwe bwabo igihe nari ngishaka uwo tuzabana, kugira ngo tuzakorere rimwe ubukwe».
Umugore we Mouna Moukhlif al-Joubari w’imyaka 22, na we ukomoka i Goubban hamwe n’uyu musaza, yavuze ko yizeye kuzabana neza n’umugabo we ndetse no kwemerwa n’abana be.
M. Moujamaie yari amaze imyaka itatu apfakaye ; afite abahungu 12 n’abakobwa bane yabyaranye n’umugore wa mbere bamaranye imyaka 58.
Joyeuse Marie Claire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|