Icyamamare Pretty Mike yerekanye abakobwa 6 batwite inda ze nkuru

Pretty Mike, umunya-Nigeria wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, yitabiriye ubukwe bwa Williams Uchemba ari kumwe n’abakobwa 6 bose batwite inda ze nkuru.

Williams Uchemba ni umukinnyi wa Films ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ubufasha akunda guha abatishoboye.

Pretty Mike abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko ibyo babona atari film ari gukina, ahubwo ko abo bakobwa 6, bitegura kuba ba nyina b’abana be!

Kuri video yashyize kuri Instagram, yagaragaye akora ku nda ya buri mugore utwite umwana we, agaragaza ibyishimo afite.

Munsi y’iyo video yagize ati "Abagiye kubyara abana banjye, umuryango ni wo byose kuri jye, ibi ni ibihe byiza".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Buriya umuntu niwe wimenya niba ntamutima mubi abafitiye nge ndumva ntakibazo kd niba ari ntakibazo bariya bakobwa bafite nge ndumva ntamucira urubanza
1:dawidi yagiraga abagore bangahe
2:elukana yagiraga Ana na penina
Ubworero nimumureke
Gukizwa nurugendo rurerure ashobora gukizwa kubwingaruka azabonamo kd bikabera benshi ubuhamya

Habanabakize thomas yanditse ku itariki ya: 23-02-2021  →  Musubize

Ibi turabikora IMANA ikatwihorera tukagirango ihwanye natwe ariko siko biri nitutihana tuzagerwaho nibihano bikomeye birimo kubura ubugingo bwiteka

gabi bosco yanditse ku itariki ya: 18-12-2020  →  Musubize

Umuntu Imana yamuhaye amahitamo 2, niyihitiramo kuyumvira azabona ubugingo Mandi nahitamo kuyigomera azarimbuka!!kuki se umuntu yahitamo kurimbuka?Ariko Imana yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo dushaka!!

Moses Musafiri yanditse ku itariki ya: 24-11-2020  →  Musubize

Nubwo ubona bishimishije cyane uyu mugabo n’aba bakobwa yateye inda,bibabaza cyane Imana yaturemye itubuza gusambana.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha.Imana itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi n’abatinganyi batazaba mu bwami bw’imana.Bisome muli 1 Abakorinto 6:9,10.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

rutonesha yanditse ku itariki ya: 24-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka