Hakozwe agakingirizo kongerera imbaraga umugabo mu gihe cy’imibonano

Laboratoire yo mu gihugu cy’u Bwongereza yitwa Futura Medicals yakoze ubwoko bushya bw’udukingirizo bufite umwihariko wo kongerera abagabo imbaraga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Utu dukingirizo turimo akuma gatoya cyane ndetse n’amavuta adasanzwe azajya afasha igitsina cy’umugabo kugumana igihagararo mu gihe aba atangiye gucika integer; nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyi laboratoire.

Aka gakingirizo kiswe CSD500, naho ayo mavuta asigwa ku mutwe w’igitsina azwi ku izina rya Zanifil, nk’uko bitangazwa n’urubuga seerpress.com.

Ubundi imbaraga z’umugabo mu gihe cyo gutera akabariro zikomoka ku buryo amaraso atembera mu miyoboro y’amaraso y’igitsina cye.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibyo nuguhemukira igitsina gore no kukirushya

yanditse ku itariki ya: 22-12-2012  →  Musubize

Nta tandukanyirizo na viagra. bazakore n’amavuta atuma abagore babishaka kurushaho naho ubundi ibyo bihasha ntibabishobora!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Mahoro yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka