Hagiye gushingwa televiziyo yo kwizihiza isabukuru ya James Bond

Televiziyo yo mu Bwongereza yitwa Bsky B yavuze ko tariki 05/10/2012 izashyiraho televiziyo ishinzwe kwerekana urukurikirane rwa firimi zose zakinwe na James Bond mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 amaze akina filimi.

Iyi televiziyo izaba yitwa Sky movies 007 bijyanye na numero uyu mukinnyi yakunze gukoresha ariyo 007 izabaho igihe kitarenze ukwezi kumwe kuko biteganyijwe ko izafunga imiryango bitarenze tariki 04/11/2012.

Iki gikorwa cyo gushinga televiziyo kigiye kubaho mu gihe mu mezi make ari imbere hazasohoka indi firimi y’uruhurirane ya James Bond, umukinnyi watekerejwe na Ian Fleming.

TVmag dukesha iyi nkuru kivuga ko itariki ya 5/10 yatoranyijwe kuko ku itariki nk’iyi aribwo firimi ya mbere ya James Bond yagaragaye mu ruhame, ikaba ari James Bond contre Dr. No, yanditswe n’uwitwa Terrence Young mu mwaka wa 1963.

Abakunda uyu mukinnyi w’igihanganye kurusha abandi bose ku isi, ngo bazashobora kwirebera urukurikirane rwa za firimi za James Bond, harimo n’amafirimi yakinnye ku ruhande nka Jamais plus Jamais yasohotse mu 1983 na Casino Royale yo mu 1967.

Ubushakashatsi buragaragaza ko Abafaransa ari bamwe mu bantu bazakurikira cyane izi firimi kuri iriya televiziyo izamara ukwezi kumwe.

Itegeko ryashyizweho n’abanditsi ba James Bond, ni uko ugomba gukina uyu mwanya yagombaga kuba akomoka muri kimwe mu bihugu bigize Commonwealth.

Uyu mwanya wakinwe ho n’umunya-Ecosse Sean Connery, umunya-Ostraliya George Lazenby, umwongereza Roger Moore, umu-Gallois Timothy Dalton, umunya-Irlande Pierre Brosnan, umwongereza Daniel Craig.

Haje kuza irengayobora maze uyu mwanya ukinwa n’Umunyamerika Barry Nelson mu 1967.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka