France: Yashakanye n’umukunzi we wari umaze imyaka ibiri atabarutse

Umufaransakazi Pascale Lienard yabwiye “ndemeye” umukunzi we Micheal wari umaze imyaka ibiri yitabye Imana.

Pascale ngo yagombye gutegereza igihe kigera ku mezi 20 kugira ngo ubuyobozi bumwemerere gushakana n’inshutiye ubu ibarirwa muri ba nyakwigendera.

France 3 dukesha iyi nkuru yatangaje ko kugira ngo iki gikorwa kidasanzwe kibeho byasabye ko umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, François Hollande, abanza kwemeza we ubwe ko kibaho.

Uyu mukobwa, Pascale, ngo yagombaga gushakana n’inshuti ye Micheal mu kwezi kwa gatandatu mu 2012 ariko Micheal aza gupfa aguye mu nzu y’imfungwa kandi ubukwe bwari busigaje ukwezi kumwe gusa ngo bube.

Umufaransakazi Pascale Lienard ku munsi yasezeraniyeho n'umukunzi we wari umaze igihe yitabye Imana.
Umufaransakazi Pascale Lienard ku munsi yasezeraniyeho n’umukunzi we wari umaze igihe yitabye Imana.

Ku bw’uyu mukobwa rero ngo akaba atiyumvishaga ukuntu yareka igikorwa cyo gushyingirwa yari amaze igihe kinini ategura. Ibi ngo bikaba byaramuteye gutangiza urugamba rukomeye ahanganye n’ubuyobozi kugeza bumwemereye gushakana n’umukunzi we kandi atakiriho.

Pascale yageze ku ntego ye muri iyi weekend ishize kuko ari bwo yakoze ibirori byo gushyingirwa byemewe n’amategeko muri Hotel de Ville ya Saint Omer.

Muri ibyo birori byari byuje ibyishimo byinshi, Pascale ngo yabereye icyarimwe umugore n’umupfakazi wa Micheal. Mu magambo make, byamurenze, Umuyobozi w’umujyi wamusezeranyije yagize ati “Iki si igikorwa cyo gushakana gisanzwe, birarenze”.

Oswald Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

tekereza nawe

joy yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Ahaa,ndumva bidasanzwe koko,ubwose yiyambits’impeta cg se we yayambitse nde?nugusenga cyane kuko ibibihe turimo nibyanyuma rwose.

Fortune Gahongayire yanditse ku itariki ya: 12-03-2014  →  Musubize

imana itabare abanu baya satani arngukoresha ibibi

mugenzi philbert yanditse ku itariki ya: 10-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka