Espagne: Umwana w’ibiro 6,2 yavutse nyina atabazwe
Umwongerezakazi w’imyaka 40 yaraye abyaye umukobwa w’ibiro 6,2 mu bitaro Marina Salud by’i Denia ho muri Espagne. Igitangaje, ngo ni uko nyina yamubyaye atabazwe.
Maxime Marin, ari we nyina w’uru ruhinja, ngo yavuze ko yari azi ko umwana azabyara azaba ari munini, ariko ngo ntiyigeze atekereza ko «azaba munini bigejeje aha».
Uyu mwana yavutse tariki 08/08/2013, kandi n’abandi batatu bagiye bavuka bapima byibura ibiro 4,5.
Umwana na nyina ubu bamerewe neza, kandi ibi bitaro yabyariyeho bivuga ko urwo ruhinja rwahawe izina rya Maria Lorena Marin ari « uruhinja rwa mbere rwavutse ku isi rungana kuriya, nyina atarinze kubagwa».
Joyeuse Marie Claire
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
YIBITSEHO N’IGITSINA CYININI aribyo byatumye akora removal ntakibazo kandi numugabo we yakoze inshingano ze mugihe yaratwite no mugihe yiteguraga kubyara.
ubwo buganga wabwigiye he???
Uyu mugore azarwara diyabete, niba atayifite already.