Dubai: Uzata ibiro azabihemberwa
Mu rwego rwo kurwanya umubyibuho urengeje urugero, ubuyobozi bw’umujyi wa Dubai bwatangaje ko umuturage waho uzata ibiro bibiri mu gihe cy’ukwezi azabihemberwa.
Abashaka gukora iri rushanwa ryo kunanuka bagombaga kwipimisha bwa mbere ku minzani iri mu mapariki yagenewe abantu bose (parc public) yo mu mujyi wa Dubai, kuwa gatanu tariki 26/07/2013. Biteganyijwe kandi ko bazongera kwipimisha tariki 16/08/2013.
Byari biteganyijwe kandi ko bagomba guhabwa inama n’abize iby’imirire ku ko bagomba kwitwara kugira ngo bananuke. Nta n’ubundi buryo bwo kubafasha kunanuka bemerewe bwo kwifashisha ; nk’uko tubikesha ikinyamakuru lepoint.fr.
Abazaba barataye ibiro bigera kuri bibiri, bazakorerwaho tombora (tirage au sort) maze batatu ba mbere bazahabwe buri wese amadiramu (dirhams) ibihumbi 20, afite agaciro k’amadorari y’Amerika 5400. Abasigaye bazagabana amadiramu ibihumbi 200, afite agaciro k’amadorari ibihumbi 54.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|