Brezil: Injangwe yafatanwe magendu yashyiraga abanyururu
Ku Bunani, injangwe yafashwe yambuka mu irembo rikuru rya Gereza mu Mujyi wa Arapiraca mu gihugu cya Brezil ishyiriye abanyururu ibikoresho bitandukanye bitemewe kwinjizwa muri gereza.
Iyo njangwe yafashwe n’abarinzi ba gereza itwaye icyuma bakoresha bapfumura ibintu, terefone ngendanwa, sharigeri n’amadosiye; nk’uko BBC ibitangaza.
Umuvugizi wa gereza avuga ko bigoye kumenya abantu bari bihishe inyuma y’uwo mugambi mubisha kuko injangwe itavuga. Iyo njangwe y’umweru ifungiye mu nzu yagenewe inyamaswa ibarizwa muri iyo gereza icumbikiye infungwa 263.
Bikekwa ko ibyo bikoresho byari kwifashishwa mu gushyira mu bikorwa umugambi wo gutoroka cyangwa kubafasha kuvuga n’abanyabyaha bandi bari hanze ya gereza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
imitwe.com
inkuru yanyu ntiyuzuye rwose , none se Gereza zo muri Brezil ntizirenze imwe niba zigira amazina cyangwa zitirirwa uturere mwagombye kubigaragaza, itariki byabereyeho, mbese iyo nkuru ibaye imaze imyaka icumi twabibwirwa n’iki!!!!!!
ubwo se yari ibitwaye he??? gute???Mudusobanurire please!!!