Benin: Imibiri y’abantu yibwe mu marimbi ijyanwa gukoreshwa mu bupfumu

Amarimbi arenga 100 mu gihugu cya Benin yibwemo bimwe mu bice by’imibiri y’abantu bashyinguyemo ijyanwa gukoreshwa mu bupfumu bwo mu bwoko bwa “Voodoo” bufasha abantu kugera ku bukire bw’agahebuzo, ibyishimo n’ubudahangarwa.

Benin iherereye muri Afurika y’iburengerazuba iza ku mwanya wa mbere ku isi mu bihugu bikorerwamo ibikorwa by’ubupfumu bwifashisha bimwe mu bice by’imibiri y’abantu bapfuye.

Muri icyo gihugu abantu barenga miliyoni 9 bakora ibijyanye n’ubupfumu mu myemerere yabo ya buri munsi kandi nta mususu nk’uko ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters byabitangaje.

Mu gace ka Dangbo gaherereye mu birometero 10 uvuye mu murwa mukuru w’igihugu cya Benin ( Porto-Novo) abarimo bahubaka bavuga ko abibye iyo mibiri baje biyoberanyije mu maso bagatwara uduhanga tw’abantu n’ibindi bice by’imibiri babanje gucukura imva.

Joseph Afaton uyobora irimbi ryo muri ako gace avuga ko abantu babibye iyo mibiri bayiba bashaka kuyigurisha ngo bahabwe amafaranga cyangwa kuyitangamo ibitambo mu bikorwa bitandukanye by’ubupfumu.

Ngo ibice by’imibiri y’abantu bapfuye ndetse n’inyamanswa zidakunze kuboneka bifite agaciro abapfumu bakaba babivanamo imiti itanga ubutunzi n’imbaraga z’ubudahangarwa bwo mu rwego rwo hejuru.

Iyo imibiri y’abantu bapfuye itabonetse hari ubwo hicwa n’abantu bazima abapfumu bakabavanamo imiti ikenewe cyangwa bakabatangamo ibitambo nk’uko Joseph Afaton yakomeje abisobanura.

Mu kwezi kwa cyanda umwaka wa 2012 polisi yo mu gihugu cya Kameruni yataye muri yombi abantu batanu bafatanwa imitwe y’abantu bari bagiye gukoresha mu bikorwa by’ubupfumu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka