Bahishe ababyeyi ba bo ko baryamana n’abo bahuje ibitsina Facebook ibashyira ku karubanda

Abanyeshuri babiri bo muri Kaminuza y’i Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bahishe ababyeyi ba bo ko baryamana n’abo bahuje ibitsina, ariko birangira ababyeyi ba bo babimenye kuko urubuga rwa Facebook rwabashyize ku karubanda.

Ababyeyi b’abo banyeshuri bombi (Bobbi na Taylor), ngo ni abakirisitu ku buryo bahora baburira abana ba bo ko umuntu waryamanye n’uwo bahuje igitsina nta kindi kiba kimutegereje uretse kujya mu muriro utazima.

Amakuru y’uko abo banyeshuri baryamana n’abo bahuje ibitsina bari barayagize ubwiru ku nkuta za bo za Facebook, ariko bakayasangira n’agatsiko k’abandi bantu bafite iyo mico yo kuryamana n’abo bahuje ibitsina gusa; nk’uko ikinyamakuru Wall Street Journal cyabyanditse.

Abo banyeshuri ngo bakimara kwiyandikisha muri iyo kaminuza, bahasanze agatsiko k’abandi banyeshuri baryamana bahuje ibitsina. Ako gatsiko gafite paji ku rubuga rwa Facebook abakagize bahanahaniraho amakuru.

Nyuma yo kwiyandikisha muri iyo kaminuza, abo banyeshuri, Bobbi na Taylor bifuje kwinjira muri ako gatsiko, maze biba ngombwa ko na bo bandikwa kuri iyo paji y’ako gatsiko kugira ngo bajye basangira amakuru ajyanye n’iyo mico ya bo.

Bitewe n’uko amakuru y’urubuga ako gatsiko kari gahuriyeho yagaragariraga buri wese (rutari private), byatumye n’amakuru yo ku nkuta za ba banyeshuri babiri agaragara ku nkuta za Facebook z’inshuti za bo zose harimo n’iz’ababyeyi ba bo.

“Facebook yafashe icyemezo cyo kubwira papa ko ndyamana n’abo duhuje ibitsina” uku niko Bobbi abivuga, akanavuga ko kuva ayo makuru yasakara ku nkuta za Facebook z’inshuti ze harimo n’urwa se, ataragira amahoro kuko se ahora amutuka ari nako amutegeka gutangaza ko avuye muri ako gatsiko k’abaryamana n’abo bahuje ibitsina.

Ibyo ngo ninako bimeze ku ruhande rwa Taylor, kuko kuva ayo makuru yajya ahagaragara se umubyara atakivuga, bitewe n’uko ngo atekereza ko buri muntu wese yamenye ko umuhungu we aryamana n’abo bahuje ibitsina. Ibyo ngo byanatumye abakiriya benshi bahahiraga mu iduka rya se baricikamo.

Ubuyobozi bw’urubuga rwa Facebook bwahise bufata icyemezo cyo kongera amakuru ajyanye n’imyinjirize yo kwinjiza umuntu muri itsinda (group) runaka kuri Facebook. Ibyo ngo bizaha buri wese guhitamo niba amakuru yo ku rukuta rwe yagaragarira abantu bose cyangwa se akayasangira n’abo ashaka.

Ubusanzwe ngo iyo umuntu yinjizwaga mu itsinda runaka kuri Facebook, amakuru yo ku rukuta rwe yahitaga agaragarira buri wese uri muri iryo tsinda.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka