Azishyura amadorari 10000 ku muntu uzamufasha kubona umukobwa babana

Mugabo w’umuganga ( docteur en chirurgie) wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Emil Chynn yashyizeho igihembo cy’amadorari ibihumbi icumi ku muntu wese wazamubonera umugore babana nyuma gusanga atazibashiriza gukurikiza imico gakondo y’iwabo ikoreshwa mu gushaka umugore.

Uyu mugabo ufite imyaka 43 utuye New York yatangarije ikinyamakuru Oddity Central ko kubera akazi akora maze akakavamo yigira mu kabari atabona umwanya wo gukora nk’ibyo abasiribateri bagenzi be bakora bashaka abagore.

Emil Chynn aherutse gusaba umukobwa ukora akazi ko kunanura imitsi y’abantu (massage) kujya iwe ngo baganire hanyuma nasanga baberanye amujyane nibitaba ibyo amurangire undi ufite imisusire nk’iyo Emil yifuza. Ngo nyuma y’uko bidakunze yafashe icyemezo cyo kwifashisha itangazamakuru ngo arebe ko ikibazo cye cyakemuka.

Uyu mugabo yahisemo kwishyura abagabo bagenzi be ngo bamuteretere ngo kuko abyikoreye yahomba amafaranga menshi kubera umwanya yaba ata kandi agira abakiriya benshi. Hari umugore n’umugabo bariye amadorari 100 umwe umwe nyuma yo kumushakira nomero za terefoni z’abakobwa uretse ko bitaciyemo.

Emil yashyizeho ibintu ngenderwaho abashaka ikiraka bazajya bareba ku mukobwa bamutereteye, aribyo: kuba atanywa itabi, kuba yarize kandi ari umuhanga, kuba atarabyaye, kuba ananutse kandi ari umuzungukazi. Abashaka ikiraka nababwiriki.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka