Autriche: Hoteri ikomeye igiye gushyiraho serivisi zo kwakira imbwa z’abakiriya

Hoteri ikomeye yo mu mujyi wa Vienne muri Autriche yitwa Sacher Hotel igiye gushyiraho ibyumba n’abakozi bashinzwe gutanga serivisi ku mbwa z’abakiriya bagana iyo hoteri.

Nkuko bitangazwa n’ushinzwe gucunga umutungo w’iyo hoteli witwa Elisabeth Gürtler, ngo abenshi mu bakiriya babo baza bari kumwe n’imbwa zabo ugasanga zibarangaza ntibabashe kwishimisha uko babishaka none bakaba bagiye gushyiraho serivisi yo kwita ku mbwa ukwazo.

Ikinyamakuru Le Point.fr dukesha iyi nkuru, kivuga ko iyo serivisi izaba igizwe n’ibyumba imbwa zishobora gukiniramo, aho kogera, ibiryo biteguye neza n’ibindi. Iyo serivisi ngo imbwa izajya iyishyura amayero 35 (amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 26).

Icyakora, uretse abakozi ba hoteri bazajya bita kuri izo mbwa ziri mu byumba byazo, Elisabeth Gürtler avuga ko igihe zizajya zisohoka zizajya zitabwaho na ba nyirazo. Gusa ngo ntambwa izongera kwemererwa kujyana na shebuja aho abantu bidagadurira nko mu mazi, resitora n’ahandi.

Gusa uwo muyobozi aracyafite ikibazo cyo kubona abakozi bazobereye mu kwakira imbwa n’impungenge ku myitwarire yazo bitewe n’uko buri mbwa yarezwe.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka