Arwaye indwara ituma arira amarira ameze nka diyama
Umugore w’imyaka 35 y’amavuko witwa Jody Smith wo mu gihugu cy’u Bwongereza arwaye indwara yitwa Cystinosis ituma amarira ye azamo utwuma tubengerana tumeze nka diamant (diamond).
Jody yagize ati “Muganga wanjye n’umugabo wanjye bavuga ko bitangaje, ndabizi bamwe barumva ari ibintu byiza ariko rwose birambabaza cyane, cyane cyane iyo hariho izuba. Mba numva meze nkufite umucanga mu maso”.
Ikinyamakuru The Sun gitangaza ko ikibabaje nta muti ubaho uvura indwara ya cystinosis. Iyo ndwara itera cyane kwangirika kw’impyiko.
Jody nawe yamaze kugerwaho n’icyo kibazo dore ko impyiko ye imwe yangiritse akarinda guterwamo indi; nk’uko The Sun ibitangaza.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|