Arwaye indwara ituma arira amarira ameze nka diyama

Umugore w’imyaka 35 y’amavuko witwa Jody Smith wo mu gihugu cy’u Bwongereza arwaye indwara yitwa Cystinosis ituma amarira ye azamo utwuma tubengerana tumeze nka diamant (diamond).

Jody yagize ati “Muganga wanjye n’umugabo wanjye bavuga ko bitangaje, ndabizi bamwe barumva ari ibintu byiza ariko rwose birambabaza cyane, cyane cyane iyo hariho izuba. Mba numva meze nkufite umucanga mu maso”.

Ikinyamakuru The Sun gitangaza ko ikibabaje nta muti ubaho uvura indwara ya cystinosis. Iyo ndwara itera cyane kwangirika kw’impyiko.

Jody nawe yamaze kugerwaho n’icyo kibazo dore ko impyiko ye imwe yangiritse akarinda guterwamo indi; nk’uko The Sun ibitangaza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka