Ari muri gereza azira kwica amafi ya nyirakuru

Igipolisi cya Watertown i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyafunze Jessica Baughman ufite imyaka 21 azira kwica ndetse akanakaranga amafi ya nyirakuru.

Ibi byabaye nyuma yaho uyu mukobwa Jessica Baughman atonganye na nyirakuru maze agira umujinya, afata amafi 12 arayakaranga ku ipanu mu rwego rwo kumwihimuraho.

Nyuma y’uko abonye amafi ye yakundaga cyane ari ku ipanu yakaranzwe nyirakuru wa Jessica witwa Baughman Vera Nichols ufite imyaka 63 byaramubabaje cyane maze ahitamo gufungisha umwuzukuru we, nk’uko bitangazwa n’urubugaa Dream in Demon.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka