Araryozwa miliyoni 553 y’indishyi zo kutagakoresha agakingirizo

Umunyamerika ufite imyaka 69 yategetswe n’urukiko kwishyura amadolari ya Amerika ibihumbi 900 (mafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 553) umukecuru w’imyaka 49 bakoranye imibonano mpuzabitsina akamwanduza indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi umukecuru yari yamuhaye agakingirizo akoresha, umusaza akabyanga.

Aba bakunzi bamenyaniye kuri interineti, batangira kureshyana ndetse baza no guhura ubugira gatatu, baraganira bigeza ubwo bahuza urugwiro biyemeza gutahana bararana kwa nyamukecuru.

Ubwo bari mu buriri, umukecuru yahaye umusaza agakingirizo ariko ntiyamenya ko umusaza atagakozwa, abimenya barangije nanone ari umusaza umubwiye ko atagakoresheje.

Barangije imibonano mpuzabitsina bariho baganira, umusaza yaje kubwira inshuti ye ko arwaye indwara yitwa herpes yandurira no mu mibonano mpuzabitsina nuko ahita arakara amusohora mu nzu ndetse na nyuma y’iminsi icumi yagize ibimenyetso bya ya ndwara ya herpes.

Uwo mukecuru yagiye kwa muganga baramuvura ariko ntiyarekera aho kuko yanagiye kurega wa musaza wamwanduje mu rukiko. Yasabye impozamarira z’uko yandujwe indwara yamuteye ububabare ndetse no guhangayika kandi imiti imuvura yanamuteye umubyibuho w’ibilo 13 atashakaga.

Ubwo yari mu rukiko uyu musaza wahoze ari umuvuzi w’amenyo yavuze ko atari yiyiziho udusebe na duke twatuma yanduza umuntu. Urukiko rwahise rumukatira igihano cyo gutanga indishyi z’akababaro zingana n’amadolari ya Amerika ibihumbi magana 900; nk’uko Los Angeles Times yabyanditse.

Uyu mukecuru ngo yahawe indishyi nke kubera ko nawe nk’umuntu mukuru atagenzuye neza ko mucuti we akoresha agakingirizo.

Icyi gihano ni gito ugereranije n’icyari cyahawe umusore w’Umunyamerika mu mwaka ushize wari wanduje umukobwa w’inshuti ye indwara ya herpes. Uwo muhungu waciwe indishyi za miliyoni 4.3 z’amadolari, angana n’amanyarwanda miliyari 2 na miliyoni 264.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka