Arabie Saoudite: Bagiye kubaka umujyi w’abagore gusa

Mu gihugu cya Arabiya Sowudite ngo bagiye kubaka umujyi uzaba ari uw’abagore gusa mu rwego rwo guteza imbere imyuga y’abagore n’amategeko ya sharia.

Arabiya Sawudite ngo irifuza kujyana n’ibihe isi igezemo. Ibyo ngo ikabikora ishinga uwo mujyi w’umwihariko uzatangira kubakwa umwaka utaha. Uwo mujyi ngo uzafasha abagore babyifuza gukora badaciye ku ruhande amategeko y’igihugu.

Sharia ntibuza abagore gukora ariko abagore b’abayisilamu ntibahabwa agaciro ku buryo bagize 15% gusa by’abakozi.

Muri uwo mujyi abagabo bazaba bahejwemo ngo hazagaragara ibigo biyoborwa n’abagore kandi hakazaboneka imirimo mishya isaga ibihumbi 500 mu bijyanye no gukora imyambaro, imiti ndetse n’amafunguro.

Intego ya kabiri y’uyu mujyi w’abagore ni ugusimbuza abacuruzi b’abagabo b’abanyamahanga abategarugori bo muri Arabiya Sawudite; nk’uko ikinyamakuru Dailymail kibitangaza.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka