Amerika: Umuntu yakatiwe igifungo cy’amezi 6 kubera kuzirika imbwa ye imyaka 4

Imbwa ikomoka mu gihugu cy’Ubudage yabaga muri Amerika yatahuwe ko yaboshywe ku giti mu gihe kingana n’imyaka 4, ubu ukekwaho icyo cyaha akaba yarasabiwe igihano cy’amezi 6 y’igifungo kubera ibyo bita ubugome yakoreye icyo kiremwa.

Nk’uko tubikesha urubuga Gentside.com, amashyirahamwe arengera inyamaswa muri Amerika yatangaje ko iyo mbwa ifite imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi kuburyo yamaze igihe kinini cy’ubuzima bwayo ibohesheje iminyururu ku giti.

Nyuma y’uko iyo nyamaswa itahuwe, polisi ikorera muri Leta ya Ohio yarayirekuye ariko yuzuye amaraso ku mubiri wose ndetse amasazi ayituma ho, kuburyo yendaga kuva mo umwuka kandi yarakutse amenyo kubera kwicishwa inzara.

Nyuma yo gufatwa kuwa 27 Nzeri 2013, Jeremy Shane Tempe, shebuja w’iyo mbwa yireguye avuga ko imbwa atari umuntu kuburyo yumva nta cyaha yakoze.

Amashyirahamwe arengera inyamaswa muri icyo gihugu avuga ko ubugome bwakorewe iyo mbwa bukabije, kuko muri iyo myaka yose nyirayo yasobanuriraga abaturanyi ko kunanuka ibiterwa n’ibihe (saisons) igeze mo.

Kugira ngo iyo mbwa yongere kugarura ubuzima, abaharanira imibereho myiza y’inyamaswa batanze amadorari 1200, ugereranyije ni ibihumbi 720 mu mafaranga y’u Rwanda. Gusa ubu ngo iyo mbwa imaze kugarura imbaraga n’ubuzima bwiza, mu gihe hejuru y’igifungo cy’amezi 6, nyirayo we yanaciwe amande y’amadorari 1000, ni ukuvuga agera mubihumbi 600 uvunje mu manyarwanda.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka