Amaze amezi 9 aba mu giti kubera ko umugore we yanze kumusaba imbabazi
Umugabo witwa Sanjay wo mu gihugu cy’u Buhindi ahitwa Ramgaon amaze amezi 9 aba mu giti kubera ko umugore we yanze kumusaba imbabazi nyuma yo kumwiba.
Sanjay w’imyaka 25 yagiye kuba muri icyo giti kuva ku itariki 09/04/2012; icyo gihe cyose amaze muri iki gihe atunzwe n’imbuto zo muri icyo giti ndetse n’ibiryo yahabwagwa n’abaturanyi be kuko yanze kongera gusubira iwe kuko nyuma yo kurya yahitaga aryama muri icyo giti.
Umuvugizi wa Polisi yo mu gace ka Cholapur yatangaje ko ntacyo yakora kuri icyo kibazo kuko ngo uyu mugabo nta kosa na rimwe yigeze akora.
Kugeza ubu umugore we yabonye ko umugabo amutaye nawe ahita ajya kwibanira n’ababyeyi be ndetse ajyanayo n’abana babyaranye, kugeza ubu ntarigera asaba imbabazi umugabo we nk’uko bitangazwa na asianage.com.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
uyo mugabo bwarayaze peee,yanze umugorewe yanga n’abana wakavyarawe ;;;;;;.
Uyu mugabo ndamwemeye pee, yahisemo guturana n’inyoni mu byari byazo aho gutema umugorewe cyangwa se ngo umugore azamugambanire amwicishe nkuko bimaze iminsi iwacu tubyumva.
ko muta tubwiye icyo baribapfuye.
ako ni agashya tuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu
ibyo ni umwanzuro mubi kuko qyo mezi yose yamaze adateza imbere urugurwe rwaradindiye
inzoka izamusangamo imurye cyangwa ibinyabwoya bimutondagire.
none se ahubwo ubwo ninde waba yarahimye undi ba somyi rwose mubwire.
birashecyeje cyane