Abagore bo muri Irani bategetswe kureba umupira bonyine ngo batishimira ibitego bakikuba ku bagabo

Polisi yo muri Irani cyategetse ko abagore baba muri icyo gihugu batazongera kurebera umupira hamwe n’abagabo kubera ko iyo abantu bareba umupira hashobora kuzamo ibyishimo, abagabo n’abagore bari hamwe mu mupira bakaba bakwikubanaho kandi idini ya kiyisilamu ikomeye muri Irani itabyemera.

Umuyobozi wa polisi wungirije muri Irani yavuze ko kurebera umupira mu ruhame, abagore n’abagabo bari kumwe, bishobora kutaba byiza ku bagore kubera ko abagabo bishimye bashobora kuvuga amagambo atari meza, cyangwa se n’abagore baramuka bishimiye intsinzi y’ikipe bafana bakaba basimbuka cyangwa bakabyina bakikuba ku bagabo.

Uyu mupolisi mukuru ati “Kubera ko ibyo bidahesha abagore bacu agaciro twemeje ko abagore babujijwe kurebera umupira mu ruhame n’abagabo, bazajye bawurebera mu ngo ahadateranira abantu benshi.”; nk’uko byatangajwe na PanARMENIAN.Net

Kuva imikino y'igikombe cy'isi yabera muri Aziya, Abanya-Irani basogaye bakunda kureba umupira w'amaguru.
Kuva imikino y’igikombe cy’isi yabera muri Aziya, Abanya-Irani basogaye bakunda kureba umupira w’amaguru.

Kuva mu mikino y’igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru cyabereye muri Aziya mu 2010, ahantu henshi mu gihugu cya Irani batangiye kujya berekana umupira ku nsakazamashusho nini cyane bamanitse ku mihanda ku karubanda aho ababishaka bose barebera umupira.

Ubu ariko abagore babujijwe kongera kurebera umupira aho hantu, bakazajya bawurebera mu ngo ahiherereye. Ibi byavugishije menshi abakunzi b’umupira w’amaguru, cyane cyane ubu hari kuba irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza ibihugu by’Uburayi riri kubera mu bihugu bya Polonye na Ukraine.

Aho abo bagore basigaranye ni mu nzu iwabo, cyakora televiziyo y’igihugu ya Irani yerekana iyo mikino yose. Iyi mikino iteganyijwe gusozwa tariki 01/07/2012.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka