Abagore bane n’abagabo babiri bakatiwe urwo gupfa bazira ko babyinanye

Ubuyobozi bw’abanyamadini mu Majyaruguru y’igihugu cya Pakistan bwakatiye abagore bane n’abagabo babiri igihano cy’urupfu bazira ko bagiye mu bukwe bakaririmbana ndetse bakanabyinana.

Ubuyobozi bw’amadini bwo mu gace ka Kohistan byafashe icyo cyemezo nyuma yo kubona amashusho yafatishijwe telefone yerekana abo bagore babyinana n’abagabo bahuje urugwiro mu gihe cy’ubukwe; nk’uko Polisi ya Pakistan yabitangarije AFP tariki 28/05/2012.

Amategeko agenga ubwoko bw’abatuye muri ako gace (lois tribales) abuza bidasubirwaho kwivanga n’abagore mu gihe cy’ibirori byo gushingirwa.

Polisi ivuga ko abo banyamadini bari bategetse ko bagomba guhera ku bagabo ariko bakaza kubacika bagahunga. Polisi yahise icunga umutekano w’abo bagore kugira ngo bataza kubica. Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Abdul Majeed Afridi agira ati “Ubu abagore bararinzwe. Nohereje itsinda ry’abapolisi ngo ribatabare kandi ntegereje ko bangezaho amakuru yabo.”

Umukuru wa Polisi ariko avuga ko aba bagabo n’abagore batigeze babyinana ahubwo iki kibazo cyaturutse ku makimbirane hagati y’amoko abiri atuye muri ako gace k’amajyaruguru ya Pakistan.

Avuga ko iyi video yaba yarahimbwe n’umuntu wishakiraga kwangiza isura ya bumwe muri ayo moko. Avuga kandi ko nta kimenyetso kindi kigaragaza ko abo bagore hari icyo baba barigeze bakorana n’abo bagabo muri ibyo birori.

Mu mwaka ushize wa 2011 nibura abagore n’abakobwa bagera 943 barishwe bazira ko bakojeje isoni imiryango yabo kubera ibikorwa nk’ibyo; nk’uko Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Pakistan ibivuga.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wasanga bacezaga mukandumane kdi bariya bagabo b’ubwanwa burebure ntago bakina

Pius yanditse ku itariki ya: 30-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka