Ababana bahuje ibitsina mu gisirikari cya Amerika baratangira guhabwa impozamarira igihe uwo bakundana adahari ngo bishimane

Kuva uyu munsi tariki ya 03/09/2013 abasirikari bo mu ngabo za Amerika bafite abo babana bahuje igitsina baratangira kujya bahabwa ibigenerwa abagore n’abagabo babana mu buryo busanzwe nk’impozamarira igihe uwo babanaga bahuje igitsina yahawe akazi ahandi, uwo babanaga akabura uwo basanzwe basangira ubuzima.

Ibi biri mu itegeko rishya igisirikari cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangiye gukurikiza, ngo hagamijwe kubahiriza uburenganzira bungana ku Banyamerika bose muri rusange no mu bari mu ngabo z’igihugu by’umwihariko.

Abasirikari ba Amerika basanzwe bagenerwa ubufasha mu kwivuza no kuvuza abo bashakanye ndetse n’abana babyaranye, guhabwa ubufasha bwo gufata mu mugongo umusirikari utandukanye n’uwo babanaga ndetse n’impozamarira iyo umusirikari cyangwa uwo bashakanye yoherejwe mu butumwa buzatuma ataba hafi y’uwo basangiye uburiri igihe kirekire.

Ibi byari bisanzwe bihabwa abasirikari bafite abo bashakanye badahuje igitsina nk’uko bimeze mu mico ya henshi hataratera imbere, aho abashakanye bisanzwe byumvikana ko baba ari umugabo n’umugore badahuje igitsina.

Ubu ariko ibyo byose biratangira no kujya bihabwa abasirikari bafite abo babana bahuje igitsina mu gisirikari cya Amerika, baba abagabo babiri cyangwa abagore babiri babana bahuje igitsina, bagapfa kuba barasezeranye mu mategeko.

Mu gisirikare cya Amerika ubu byorohejwe ku bifuza kubana bahuje igitsina
Mu gisirikare cya Amerika ubu byorohejwe ku bifuza kubana bahuje igitsina

Itangazo ry’ibiro bishinzwe ingabo muri leta ya Amerika riravuga ko leta ishaka kugenera uburenganzira bungana abaturage bayo bose, abasirikari babana bahuje ibitsina ndetse n’imiryango yabo bagafatwa nk’abandi.

Iri tangazo kandi rirahamagarira abasirikari bafite abo babana bahuje igitsina ariko bakaba batarasezerana mu mategeko kwihutira gusaba uruhusa bakajya gusezerana imbere y’amategeko kugira ngo bazabashe guhabwa ibyo bigenerwa abashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iri tangazo kandi rirakomeza rigira inama abasirikari batuye muri leta zitemera ababana bahuje igitsina gusaba uruhusa bakajya aho byemewe bagasezerana bakazagaruka mu kazi kandi ngo leta yabemereye iminsi icumi batari mu kazi ngo babanze barangize ibyo gusezerana n’ababo.

Muri Amerika, hari leta 37 zitaremera ibyo gusezeranya mu mategeko ababana bahuje igitsina, ariko hakaba izindi leta 13 zemera ko abantu bahuje igitsina bashobora kubana nk’umugabo n’umugore ndetse bakanabasezeranya mu mategeko.

Bamwe mu basirikari ba Amerika mu myigaragambyo yo kwishimira ko bemerewe kubana n'abo bahuje igitsina
Bamwe mu basirikari ba Amerika mu myigaragambyo yo kwishimira ko bemerewe kubana n’abo bahuje igitsina

Igisirikari cya Amerika cyiragira inama abasirikari bakorera muri leta zitemera gusezeranya abahuje igitsina kwihutira kujya muri leta zibyemera, bamara gusezerana bakazasubira mu kazi kabo kandi bakazahabwa ibigenerwa abasezeranye bose, harimo n’impozamarira igihe umwe mu babana bahuje igitsina yakoherezwa mu butumwa kure aho atazabasha kuba hafi ya mugenzi we ngo basohoze amabanga y’abubatse.

Kuva kuwa 20/09/2011 itegeko ryitwaga “Don’t ask, don’t tell” ryabuzaga abasirikari gutinyuka kuvuga ko babana n’abo bahuje igitsina ryarasheshwe, batangira kwemererwa kubana n’abo bahuje igitsina ku mugaragaro.

Mu bihugu bimwe na bimwe byateye imbere bemerera abantu bahuje igitsina kubana nk’umugabo n’umugabo, ahandi bari mu nzira zo gushyiraho amategeko abyemera.

Ahandi henshi ariko harimo n’u Rwanda, kubana abantu bahuje igitsina babifata nk’icyaha ndetse mu bihugu nka Gambia bavuga ko perezida wabo yategetse ko abafashwe bakorana imibonano mpuzabitsina kandi babihuje bakatirwa urubanza rwo gupfa.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

mubyukuri dushyize mugaciro!twakagombye guha agaciro jehova wewabonye kurema umugore numugabo bakabana

nsengimana emmanwel yanditse ku itariki ya: 19-09-2013  →  Musubize

ngembona siterambere ahubwo nitakaza muco!!

joe yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

Erega uko uteye imbere ibyo ukora byose suko biba ari byiza

Kamariza madudu yanditse ku itariki ya: 8-09-2013  →  Musubize

ARIKO SE ABA BANTU BATSINDA GUTE KU RUGAMBA KANDI MBONA ARI ABANYABYAHA??

MUKIRISITU yanditse ku itariki ya: 6-09-2013  →  Musubize

Ibyo bihugu ntibyateye Imbere ahubwo byasubiyinyuma.
Aka nakumiro.!! Contre Nature!!

fils Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

BIRAKWIYE SE?
SODOMA NA GOMORA UZI IBYABAYEYO?
TEGEREZA.

Lymo yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

umwanda gusa gusa!!!!

madudu yanditse ku itariki ya: 4-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka