Zimbabwe: Ngo uko umugore atatse mu gihe abyara, ahanishwa gutanga amadolari 5

Mu gihugu cya Zimbabwe haravugwa ko hari ibitaro byashyizeho igihano cyigamije kubuza abagore gutaka mu gihe babyara ngo kuko uko umugore atatse ahanishwa gutanga amadolari ya Amerika atanu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Amerika cyitwa Washington Post aremeza ko ngo muri ibyo bitaro babarura inshuro zose umugore yatatse kuva yajya ku bise kugera amaze kubyara, ngo bagakuba n’amadolari atanu kandi ntazasohoke mu bitaro atamaze kwishyura ayo mafaranga.

Washington Post ivuga ko ngo ibi bigamije kubuza abagore gusakuza cyane igihe babyara, dore ko ngo muri ibyo bitaro habamo ibyuma bihuruza abatabazi iyo byumvise urusaku.

Nyamara ariko, umuryango Transparency International urwanya ruswa wabwiye umunyamakuru wa Washington Post ko izo mpamvu ngo zo kubuza ibyuma guhora byumva urusaku ntaho zishingiye, ahubwo ngo ni amayeri yo kwaka ruswa.

Igihugu cya Zimbabwe gifatwa nka kimwe mu bihugu bibamo ruswa cyane, kandi kiri mu bihugu bikennye cyane ku mugabane wa Afurika no ku isi yose.

Ngo usanga mu nzego zose harangwamo uburyo bwinshi bwo kwaka abaturage ruswa, abagera kuri 69% bakaba baravuze ko mu mwaka ushize basabwe kandi bagatanga ruswa mu nzego zinyuranye bashakagamo serivisi.

Aya mabwiriza yo guhanisha umugore usakuje gutanga amadolari atanu ariko ngo yamaze gutera ingaruka mbi kuko ubu abagore benshi ngo batangiye kujya babyarira mu ngo, kuko amadolari atanu uko umugore atatse ashobora kuba menshi, dore ko ngo mu gihe cyo kubyara abagore bababara cyane, bakaba bashobora gutaka inshuro nyishi.

Amadolari atanu angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga 3300. Ibipimo by’ubukungu bigaragaza ko muri Zimbabwe umuturage umwe yinjiza amadolari 150 ku mwaka, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga gato ibihumbi 99. Ibi bivuze ko umugore wataka inshuro zigeze kuri 30 mu gihe abyara yasiga umutungo we w’umwaka wose mu bitaro.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumiwe, biranambabaje caye!!Ubwo se Umubyeyi ataka atababaye! Ahubwo bayaca abaseka mu bitaro, kandi tuzi twese ko ibitaro ari icumbi ry’imbabare (je ne dis pas Indigents)!

Umubyeyi yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka