Yibye banki yanga gukizwa n’amaguru maze ategereza Polisi

Rickie Lawrence Gardener w’imyaka 49 utuye mu Ntara ya Alabama muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yibye muri banki mu ntangiriro z’iki cyumweru ariko yanga kujya kure kugira ngo Polisi imute muri yombi.

Nk’uko ibiro by’Abanyamerika (The Associated Press) bibitangaza, uyu mugabo yahise yicara ku ntebe z’abakiriya ziri muri banki imbere. Ngo ibi yabikoze ashaka ko Polisi iza ikamuta muri yombi, yagera muri gereza akabasha kurara ahantu hashyushye ari nako abona ifunguro dore we yari arambiwe ubuzima bwo mu muhanda.

“Ntiyanyuze ku ruhande, intego yo kwiba bwari uburyo bwo kubona ahantu hashyushye ho kurara no gufata ifunguro inshuro irenze imwe ku munsi.” nk’uko umuyobozi wa Polisi imucumbiye by’agateganyo abisobanura.

Rickie Lawrence yinjiye muri banki yitwa Independent Bank ntacyo yikanga afata umukozi utanga amafaranga ku bakiriya (cashier) amwaka amafaranga agira ati: “ mfite intwaro, impa amafaranga yose ufite.”

Uwo mukozi ntiyajuyaje yahise ashyira amafaranga agera ku madolari 4000 mu gakapu, arangije asohoka yemye. Yayashyize mu ivatiri yari iparitse hafi aho aragaruka yicara ku ntebe y’abakiriya muri banki ategereje Polisi ko iza; nk’uko Polisi ikomeza ibitangaza.

Agomba gukorerwa ibizamini byo kwa muganga mbere yo kwita butabera ngo harebwe niba nta burwayi bwo mu mutwe afite kugira ngo akurikiranwe n’abaganga bavura indwara zo mu mutwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka