Yavumbuye uburyo bwo kuvugana n’umukobwa we umaze imyaka umunani apfuye

Umugabo witwa Gary Galka wo muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika yavumbuye igikoresho cy’itumanaho kizajya kimufasha kuganira n’umukobwa we umaze imyaka umunani apfuye.

Melissa Galka yapfuye afite imyaka 17 y’amavuko azize impanuka y’imodoka yo mu bwoko bw’ivatiri mu mwaka w’2004. Iminsi mike nyuma y’urupfu rwe nibwo se, Gary, yatangiye kugira ibitekerezo bidasanzwe, atangira kwiyumvisha ko ari umukobwa we wapfuye yakundaga by’agahebuzo ushaka ko baganira; nk’uko byatangajwe na 7s7.be.

Gary Galka agira ati “umukobwa wanjye yatangiye ankomangira ku muryango, ahindagura amashene ya televiziyo, azimya itara, umunsi umwe ndetse yaje mu cyumba cyanjye maze numva yicaye ku nkengero z’igitanda cyanjye”.

Ni muri icyo gihe uyu mugabo w’umuhanga mu birebana n’amashanyarazi yahise afata icyemezo cyo gukora imashini izajya imufasha kuganira n’umukobwa we wapfuye.

Kuri we, ngo iyo mashini ye yakoze ibashije kuba yamenya amajwi mato cyane atamenyerewe, nk’amajwi y’ihindagurika ry’ubushyuhe ndetse ikamenya no kuvumbura igicucu cy’umuntu cyangwa ikintu runaka mu mwijima.

Gary kandi yahise anakora agasanduku yise “agasanduku ka za roho’’, aka ko ngo kamufasha kubika ibisubizo cyangwa se ibiganiro yagiranye n’ ibinyabuzima bitagaragara.

Umuryango wa Gary wemeza ko iyi mashini ikora kuko umukobwa wabo Melissa wapfuye ajya aboherereza ubutumwa nk’umuntu bumvikana neza. Urugero ngo ni ku munsi w’isabukuru y’amavuko ya Melissa, baganiriye kandi yanoherereje se ubutumwa bugira buti “Papa, bite, ndagukunda”.

Gary yafashe icyemezo cyo gushyira iyi mashini y’itumanaho ridasanzwe ku isoko avuga ati “Ndizera ko ubuhamya bw’umuryango wacu buzemeza abantu bumva ko kuganira n’abapfuye bidashoboka, nyishyize ku isoko mu rwego rwo gufasha abandi babyeyi nka njye bapfushije abana babo mbere ko hari uburyo bwabafasha kuba muri ako gahinda ko kubura abana babo”.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

iyo technology ntibaho

izabzyo Moise yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

ibyo ntibishoboka pe nibihe byimperuka

Josiane yanditse ku itariki ya: 18-05-2012  →  Musubize

murakoze kunkuru idasanzwe yuyu mu nyamerika nimashini yashyize kwisoko...jye mbona uwandatse inkuru haribyo atitayeho byibanze byatuma inkuru irushaho kwegera igitangaje cyagezweho aho kutubwira inkuru yanyiricyuma numukobwawe niba bavugana yaba arihe yaba ameze ate nabanze adukumbuze ibyihishe inyuma yubuzima nabigeraho azaba arashe ku intego yo guca agahigo kubuvumbuzi...good luck

yanditse ku itariki ya: 11-05-2012  →  Musubize

Kuvugana n’abantu bapfuye ni ibintu biri simple cyane ariko si buri wese wabikora ngo bimukundire hari imihango mitagatifu imwe n’imwe yifashishwa.

Amahoro kuri mwese

yanditse ku itariki ya: 5-05-2012  →  Musubize

nukugirango akore publicité y’igihangano cye abantu bumve ko gifite ingufu bakigure nahubundi uwapfuye aba yarangije gahunda ze kwisi.

butera yanditse ku itariki ya: 5-05-2012  →  Musubize

Wapi man ndapinze kabisa

Rmmanuel yanditse ku itariki ya: 5-05-2012  →  Musubize

Bavandimwe nkunda, mujye mwitondera ibintu byo muminsi y’imperuka,kuko hazaza ibintu byinshi byinzaduka! gusa tujye tugendera kuri bibiliya kuko ariyo igomba kutuyobora muri iyiminsi.
Mu mubwiriza 9:5,10 hagaragaza ko abapfuye badashobora kuvugana natwe kuko ibyabo biba byarangiye rwose.

mary yanditse ku itariki ya: 5-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka